Akarere ka Kayonza katanze miliyoni zisaga 565 mu Agaciro Development Fund

Akarere ka Kayonza kakusanyije miliyoni 565, ibihumbi 598 n’amafaranga 390 yo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund. Muri ayo mafaranga, ayahise yishyurwa ni miliyoni imwe n’ibihumbi 22.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yashimiye cyane Abanyakayonza, avuga ko muri iyo ntara akarere ka bo ariko kabaye akambere mu gukusanya amafaranga menshi yo gutera inkunga ikigega cy’agaciro.

Intara y’uburasirazuba igizwe n’uturere turindwi. Aka Kayonza niko katangijwemo ikigega cyo kwihesha agaciro ku nshuro ya gatandatu, ariko kahise gahiga utundi twakabanjirije, dore ko hari n’ututarabashije kugeza kuri miliyoni ijana.

Abaturage ba Kayonza bitabiriye kwihesha agaciro ari benshi.
Abaturage ba Kayonza bitabiriye kwihesha agaciro ari benshi.

Mu biganiro byatangiwe muri uwo muhango, Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, yibukije abitabiriye uwo muhango ko agaciro nyako ari ukwishakamo ibisubizo aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise.

Yagize ati “Agaciro ni za nkiko Gacaca twiburanishirije, ni aya mashuri twiyubakira, ni imihigo twiha kandi tugomba kwesa, ni ukwishakamo ibisubizo by’ibibazo dufite”.

Yavuze ko umuntu atanga umusanzu w’ikigega cy’agaciro bimuvuye ku mutima kandi ntawe ubimuhatiye cyangwa ngo hagire umwumvisha ko biteye ipfunwe kudatanga umusanzu muri icyo kigega.

Yongeye gushimangira ko icyo kigega ntaho gihuriye n’amakuru avuga ko cyatekerejwe kubera ko hari ibihugu byari bimaze gutangaza ko bigiye kuba bihagarikiye u Rwanda imfashanyo kubera za raporo zarushinjaga gutera inkunga umutwe wa M23. Yavuze ko na mbere icyo gitekerezo cyariho kuko cyemerejwe mu nama ya 9 y’umushyikirano.

Umwe mu baturage yagaragaje ibyishimo nyuma yo gutanga umusanzu we wo kwikemurira ibibazo.
Umwe mu baturage yagaragaje ibyishimo nyuma yo gutanga umusanzu we wo kwikemurira ibibazo.

Minisitiri Nsengimana kandi yibukije ko gutangiza ikigega cy’agaciro bidasobanuye ko kugitera inkunga birangirana n’umunsi cyatangirijweho. Yavuze ko ari ikigega kizahoraho kigomba kuba umurage kugira ngo Abanyarwanda bazabashe kujya bikemurira ibibazo bya bo nta muntu bateze amaboko.

Abateye inkunga icyo kigega bose bagiye bavuga ko bitarangiriye aho, bavuga ko biteguye kuzakomeza kugitera inkunga no mu gihe kiri imbere.

Ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba, gutangiza ikigega cy’agaciro birasorezwa mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatatu tariki 05/09/2012.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka