Akarere ka Karongi karatanga icyizere mu mihigo

Abagize itsinda rya Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) bamaze iminsi ibiri basuzuma akarere ka Karongi kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2011/2012 baratangaza ko ako karere gahagaze neza n’ubwo igihe cyo gutanga amanota rusange kitaragera.

Tariki 03-04/07/2012, itsinda rya MINALOC rishinzwe gusuzuma aho uturere tugeze dushyira mu bikorwa imihigo ryakoreye mu karere ka Karongi, aho ryasuye ibikorwa bitandukanye biri mu mihigo akarere kahize na Perezida wa Repubulica mu mwaka wa 2011/2012.

Tariki 03-04/07/2012, itsinda rya MINALOC rishinzwe gusuzuma aho uturere tugeze dushyira mu bikorwa imihigo ryakoreye mu karere ka Karongi, aho ryasuye ibikorwa bitandukanye biri mu mihigo akarere kahize na Perezida wa Repubulica mu mwaka wa 2011/2012.

Uwari ukuriye itsinda rya MINALOC Rugamba Egide akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi yavuze ko ibikorwa yiboneye n’amaso byamugaragarije ko ibyinshi bari bariyemeje babigezeho.

Itsinda rya MINALOC riherekejwe n'abayobozi mu karere ka Karongi bagiye gusura isoko ntangarugero ryo mu mujyi wa Karongi.
Itsinda rya MINALOC riherekejwe n’abayobozi mu karere ka Karongi bagiye gusura isoko ntangarugero ryo mu mujyi wa Karongi.

Akomeza agira ati: “N’ibitaba byarabashije kugerwaho ni bike cyane ariko nabyo si impamvu ibaturukaho, bituruka ku zindi nzego zagombaga kubikora ntizabikora kubera ko iyi ni imihigo ihurirwaho n’abantu benshi”.

Rugamba asobanura ko hari abafatanyabikorwa bari barabemereye inkunga ntibonekere igihe bikaba ari byo bibadindiza, ariko ibyabo biri mu bushobozi bwabo babigezeho kuko ni ibintu bigaragara umuntu arebesha n’amaso.

Iyi gahunda yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ntago igarukira ku rwego rw’akarere gusa. Banasuzuma niba umuco wo gukorera ku mihigo ugenda ugera no mu nzego zo hasi kuva ku muryango, ku mudugudu, ku kagari, ku murenge no ku karere; nk’uko Rugamba akomeza abisobanura.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ngo afite icyizere cyo kuzahacana umucyo cyane ko iterambere riri muri Karongi rigaragarira buri wese mu buryo bw’ibikorwa bifatika kandi n’imihigo ikaba ibifitemo uruhare runini.

Abisobanura muri aya magambo: “Nta soko rya kijyambere ryabaga muri Karongi, ariko ubu turarifite ry’intangarugero muri Bwishyura, turarifite rya kijyambere muri Rubengera, mu Rugabano, ku Mubuga, i Shyembe n’i Gashari kandi tugiye no kubaka andi”.

Hazamutse amagorofa y'ubucuruzi kandi n'andi aracyubakwa.
Hazamutse amagorofa y’ubucuruzi kandi n’andi aracyubakwa.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi kandi yemeza ko nta nzu y’ubucuruzi n’imwe yabarizwaga i Karongi ndetse ugasanga benshi barahahunga, ariko ubungubu hari amagorofa y’ubucuruzi ari mu rwego rwubahishije abaturage b’akarere.

Mu bindi bikorwa byasuwe bikanashimwa harimo umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu usigaje amezi make ugatangira kubyazwa amashanyarazi mu mpera z’ukwezi kwa 12. Banasuye aharimo kwagurirwa ibitaro bya Kibuye, n’ahubakwa inzu ndangamurage y’ibidukikije.

Muri Karongi hamaze no kubakwa inganda enye z’icyayi: urwa Bwishyura, Rwankuba, Gitesi, uwa Mubuga ndetse n’urwa Gasenyi ruri mu bikorwa byasuwe kuwa gatatu. Urwo ruganda rumaze kugeza kuri hegitari zikabakaba 2000 z’imirima y’icyayi ku buryo ruteganya gutangira gukora mu minsi ibarirwa ku mitwe y’intoki.

Amabanki nayo amaze kuba menshi muri Karongi.
Amabanki nayo amaze kuba menshi muri Karongi.

Usibye ibikorwa remezo rusange, akarere ka Karongi kamaze no kugeramo banki zirenze imwe, dore ko mbere habarizwaga banki y’abaturage gusa. Ubu haje na Banki ya Kigali (BK), Banki Itsura Amajyambere (BRD), Fina Bank, ndetse na Banki y’ubucuruzi (BCR) iri hafi kuhasesekara na za SACCO ziri mu mirenge yose.

Ibi nabyo ni ikimenyetso cy’iterambere rifatika kuko banki ntizishobora kujya ahantu hatari ibikorwa bifatika; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Karongi.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka