Akarere ka Huye kegeranyije miliyari irenga yo gushyigikira Agaciro Development Fund
Akarere ka Huye kesheje umuhigo wo gutanga amafaranga menshi mu kigega Agaciro Development Fund. Tariki 01/09/2012 Abanyehuye begeranyije miliyari imwe, miriyoni 198, ibihumbi 468 n’amafaranga 458.
Muri aya mafaranga yose, uruhare runini ni urwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatanze miliyoni 711. Muri izi miliyoni zatanzwe na Kaminuza kandi, uruhare rw’abakozi bonyine ni miliyoni 398.
Mu bandi batanze amafaranga menshi harimo ibitaro bya kaminuza (CHUB) byatanze miliyoni 100, ihuriro ry’ibigo by’amashuri ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ryatanze miriyoni 150.
Muri rusange, aya mafaranga asaga miliyari yaturutse mu misanzu y’abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi, guhera ku rwego rw’akarere kugeza ku mudugudu, Abanyehuye batuye cyangwa bakorera i Kigali, Abadepite n’abasenateri bakomoka muri aka Karere.
Abandi batanze umusanzu ni ibigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima, amakoperative, abikorera, ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bose bakorera mu Karere ka Huye, bari bitabiriye iki gikorwa. Hanabonetse n’abantu bayatanga ku giti cyabo.

Inkunga yatanzwe yashimishije abantu bose bari bitabiriye uyu muhango, cyane ko ari intangiriro. Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye, na we yagaragaje ibyishimo bye avuga ko bigaragaza ko abatuye akarere ayobora bumvise akamaro k’iki kigega kandi ko bumvise icyo ari cyo kwihesha agaciro.
Yakomeje agira ati “ubwo iki gikorwa tugitangije ku mugaragaro none, bigiye gukomeza no mu tugari no mu midugudu ku buryo abaturage bacu bazarushaho kumva ko iki gikorwa ari icyabo”.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr. Nzahabwanimana Alexis, akanaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Akarere ka Huye no kukagira inama, we ngo ntiyatangajwe no kuba Akarere ka Huye kabashije kwegeranya amafaranga angana kuriya ku ikubitiro kuko n’ubundi ngo aka Karere gasanzwe kaza mu myanya ya mbere mu bikorwa by’igihugu.
Martin Munyeshyaka ushizwe ubukungu, iterambere n’imibereho myiza mu Kagari kamwe ko mu Karere ka Huye, yavuze ko batangiye gusobanurira abaturage akamaro k’iki kigega ku buryo mu minsi iri imbere amafaranga azaboneka ari menshi kurushaho.
Yunzemo agira ati “aya mafaranga azakomeze gucungwa neza nk’uko babitwijeje kuko imicungire yayo ari yo mpungenge abaturage bamwe bari bagiye bagira”.

Minisitiri Nzahabwanimana yasobanuriye Abanyehuye ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi ariyo izajya iyacunga kandi ko inama y’umushyikirano ari yo izajya igena icyo azakoreshwa, ikazajya inakurikirana ko ibyemejwe byagezweho.
Mu turere twose twamaze kwegeranya amafaranga y’iki kigega, Akarere ka Huye ni ko Karere kabashije kubonekamo amafaranga menshi.
Abakozi b’akarere ka Nyamasheke yabonye miliyoni 60, Ruhango yagize 55, ejo Gisagara yegeranya 237 n’inka ebyiri, Nyaruguru igira 244 zirenga, Nyamagabe na yo igira 337; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
birashimishije ko akarere k’ama jyepfo kaza kw’isonga! ibi bivuze ko banifuza iterambere ligaragara kandi rirambye nkuko mwese mubizi kandi mubibona ako karere ntikaza imbere muturere rwageze kubikorwa by’iterambere ligezweho!
imyubakire y’umugi imihanda! n’ama shanyarazi birakenewe kwegerezwa abaturage!
turashima ariko ko murwego rwokurwanya ubujiji no gufata neza ubuzima ako karere ho kari mu twa mbere quand même
vive le sud tukuri inyuma!!!!
Ese uriya mu Minister ni NZABAMWITA cg ni NZAMUHABWANIMANA (Secretary of state)?????????????????
Vive up National University of Rwanda, Vive up Huye District, Long Live Rwandans, Long Live the President of the Republic of Rwanda