Akarere ka Huye kasoneye abafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yatangaje ko aka karere kasoneye abaturage bafite ubutaka muri Huye bafite ibirarane bigeza muri 2018, ko Inama Njyanama yabasoneye ibyo birarane.

Umuyobozi w’Akarere yatangaje ibi ashingiye ku cyemezo cy’Inama Njyanama cyo ku wa 30 Kamena 2020.

Umusoro w’ubutaka urebana n’umwaka wa 2019, Inama Njyanama yabasoneye inyungu z’ubukererwe n’ibihano, bakazishyura umusoro fatizo (Principal).

Itangazo ry’Akarere ka Huye rivuga ko abatarishyura umusoro wa 2019 basabwa kwihutira kwishyura bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2020.

Iryo tangazo rivuga ko abazarenza icyo gihe bazishyura umusoro fatizo hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza nkatwe abaturage turabishimye.ariko nutundi turere bagerageze murakoze

nzabakurana yanditse ku itariki ya: 3-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka