Akarere ka Gisagara n’umunya-Lesotho begukanye ibihembo mu kurwanya ruswa
Akarere ka Gisagara kongeye guhiga utundi turere ku nshuro ya kane, mu bikorwa byo kurwanya ruswa; umwana witwa Tsepo Makakane wo muri Lesotho nawe yarushije abandi ku rwego rw’Afurika, mu mwandiko (essay) ugaragaza ububi bwa ruswa.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa kuri iki cyumweru tariki 09/12/2012, wizihirijwe ku rwego rw’Afurika mu Rwanda, hahembwe uturere dutatu twagaragaje umwihariko w’ibikorwa by’imiyoborere myiza no kurwanya ruswa, ndetse n’abana batatu ba mbere barushije abandi ku mugabane w’Afurika.
Urwego rw’umuvunyi rwahaye ibikombe, mudasobwa na sertifika uturere dutatu twa mbere, ari two Gisagara ya mbere ifite amanota 88.25%, Nyamasheke ya kabiri ifite 87.75%, hamwe na Huye ya gatatu ifite 86%.
Utundi turere, nk’uko twagiye dukurikirana uhereye ku ka kane, ni Muhanga, Kamonyi, Rulindo, Nyabihu, Gatsibo, Kayonza, Gakenke, Gasabo, Ruhango, Ngororero, Burera, Nyamagabe, Gicumbi, Rwamagana, Kicukiro, Rusizi, Ngoma, Kirehe, Nyaruguru, Karongi, Musanze, Nyagatare, Bugesera, Nyarugenge, Nyanza, Rutsiro ndetse na Rubavu kaje ku mwanya wa nyuma.

Uturere twa Rutsiro na Rubavu, nitwo twahawe amanota ari munsi ya 80%.
Umwihariko wagiye ugaragazwa n’uturere twabaye utwa mbere ni ishyirwaho rya komite zo kurwanya ruswa, guhera ku rwego rw’akarere kugeza ku mudugudu, hakaba n’utwashyizeho gahunda yo guhamagara kuri telefone umukozi w’akarere, ukabanza kwakirizwa indirimo igukangurira kwamagana ruswa.
Hari n’utundi turere twagiye dushyiraho utunyamakuru dukangurira abantu kwamagana ruswa, amaradiyo yigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ruswa, amatsinda y’abanyamadini akangurira abayoboke kumenya ububi bwa ruswa, ndetse n’umurongo wa telefone umuntu ahamagaraho ku buntu, iyo ashaka gutunga agatoki ahari ruswa.
Ni ku nshuro ya kenshi uturere twa Gisagara na Nyamasheke twegukanye umwanya wa mbere n’uwa kabiri, mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa.
Hari kandi n’uturere twazamutse cyane, ugereranyije n’uko twari duhagaze mu mwaka ushize, nka Rwamagana kari aka 30, ubu kabaye aka 17, Gasabo kari aka 25 ubu kabaye aka 11, Kirehe kari aka 28, ubu kabaye aka 20, hamwe na Ruhango kari aka 18, ubu kabaye aka 12.
Abana batatu b’ingimbi n’abangavu muri 60 b’abanyafurika banditse imyandiko yo mu bwoko bwa essay, nibo bahawe ibihembo by’amafaranga, ingabo z’ibirahure (glass shield), hamwe na sertifika.
Uwabaye uwa mbere ni umunya-Lesotho witwa Tsepo Makakane wahawe ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika, uwa kabiri ni umunya-Liberia witwa Pamouah Quirinous Welwean wahawe ibihumbi bibiri by’amadolari, hamwe na Landriamahefarison Dina wo muri Madagascar wahawe igihumbi cy’amadolari.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika, aho raporo y’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi cyitwa Gallup cyerekanye muri uyu mwaka wa 2012, ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bikorwa byo kurwanya ruswa.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku rwego rw’Afurika, wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije na komisiyo y’umurayngo w’abibumbye ishinzwe ubukungu bw’Afurika (UNECA), ukaba witabiriwe n’inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa zo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Akarere ka HUYE gafite Mayor usobanutse,kuko biragaragara ko akavanye ku mwanya wa nyuma kahoragaho akaba akagejeje aho gashimwa mu ruhando rw’utundi turere; ariko rero hari abayobozi b’Utugali akwiye guhwitura bakirangwa n’umuco wa ruswa by’umwihariko Akagali ka KABUSANZA ho mu murenge wa SIMBI ndetse no mu kagali ka tare mu Murenge wa MBAZI,gushaka icyemezo runaka muri utu tugali udafite bitugukwaha ya gitifu w’akagali ni ibidashoboka rwose! Mayor rero ntibazamukoze isoni abakurikiranire hafi!ahasigaye rwose arasobanutse pe!