Akarere ka Gicumbi kararara kabonye umuyobozi mushya

Kuri uyu wa kabiri tariki 21/08/2012, Inama Njyanama y’akarere ka Gicumbi iratora umuyobozi mushya usimbura uwayoboraga ako karere uherutse kwegura.

Tariki 01/06/2012 ni bwo Nyangezi Bonane wari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse Njyanama yakira ubwegure bwe.

Njyanama yari yamusimbuje umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, na we waje kwegura ku mpamvuze bwite mu gihe kitarenze amezi abiri ahawe inshingano zo kuyobora akarere.

Mu gihe abo bombi beguye, akarere kayobowe na Mujawamariya Therese, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba ari na we usigaye muri nyobozi gusa.

Nyangezi Bonane wari umuyobozi w'akarere ka Gicumbi.
Nyangezi Bonane wari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Si umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ugomba gutorwa wenyine, hazatorwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Itegeko rivuga ko iyo umuyobozi w’akarere yeguye hatorwa umusimbura mu gihe cy’iminsi itarenze 90.

Nubwo Mvuyekure yeguye ku kuba Umuyobozi w’Akarere, kimwe n’umwanya yari yaratorewe wo kuba Umuyobozi w’akarere wungirije, we yatangaje ko ateguye muri Njyanama.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 6 )

Weguye ku mwanya wa vice mayor uguma ku mwanya w’ubujyanama kugirango biguhe uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya wa mayor. So CONGRATULATION Alexandre!!!!!!!!!!!!

thomas yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Sha nimureke gukinisha abanyarwanda! Alexandre se si Mayor ntibizwi!

Mwamushyizeho ni namwe muzamuvanaho! Amatora yo mu rwanda ni amacenga biurarenze

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

...oya ndifashe.

ivubi yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Naze turebe ko Gaseke twava mu icuraburindi. Birababaje kubona ahantu habera isoko rishobora kuboneka hake mu Rwanda hatagira umuriro w’Amashanyarazi. Uzaze kuwa gatanu wirebere. Kigali yose yaje guhaha ariko inyota yahitanye abantu babuze agakonje. Biriya byitwa guhombya igihugu kuko ari ukudindiza iterambere kandi ariryo soko y’ubukungu twifuza.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

bajye bareka gukinisha abaturage ziriya ni tekiniki alexandre niwe mayor birazwi

yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

ese ubwo koko umuyobozi aratorwa cyangwa baramenyeshwa uwariwe? none kuki yeguye mbere,ni ubushake bwe cg ni tekiniki

NTEZICYIMANIKORA GERVAIS yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka