Akarere ka Gicumbi kabonye umuyobozi mushya

Nyuma y’amezi abiri akarere ka Gicumbi kamaze kayoborwa mu nzibacyuho ubu kabonye umuyobozi mushya ariwe Mvuyekure Alexandre.

Mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 21/8/2012 muri sitade y’akarere ka Gicumbi uwo mwanya yawuhataniyeho na mugenzi we Niyoyita Houssen Zuberi amurusha amajwi menshi cyane. Mvuyekure Alexandre yagize amajwi 339 naho mugenzi we bahataniraga uwo mwanya agira amajwi 47.

Mvuyekure Alexandre yari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, ariko akaba yari amaze ibyumweru bibiri yeguye kumwanya w’ubuyobozi ku mpamvu ze bwite.

Yagaragaye mu matora y’abakandida biyamamarizaga umwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi.

Muri aya matora kandi hatowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu kuko Mvuyekure Alexandre yari yareguye kuri uwo mwanya.

Uwegukanye uwo mwanya ni Kagenzi Stanislas wagize amajwi 277 naho mugenzi we Umutesi Jacqueline bahatanaga agira amajwi 110.

Uwatorewe umwanya w'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanisilas.
Uwatorewe umwanya w’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanisilas.

Nyuma yo kurahira, umuyobozi mushya w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yavuze ko agiye gushakisha icyafasha akarere gutera imbere mu rwego rw’ubukungu, gutunganya umujyi wa Byumba no kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage batarayabona.

Yasabye izindi nzego z’ubuyobozi gufatanya bagakorana neza ndetse ashimira abayobozi barimo kuyobora muri iki gihe cy’inzibacyuho. Yavuze ko imirimo yari yaratangiye yo kwikorera ku giti cye no gukomeza amashuri ye ayihagaritse kuko asanga atayifatanya n’inshingano ze ngo byombi bitungane.

Uwatorewe umwanya w’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, nawe yijeje abari mu matora ko azabagararagariza icyizere yagiriwe abishyira mu bikorwa kandi ko azafatanya n’abayobozi bari basanzwe bayobora kandi akazatunganya inshingano ze nk’uko yabyiyemeje.

Amatora yari yitabiriwe n'abayobozi benshi hamwe na Guverineri w'Intara y'Amajyarurugu.
Amatora yari yitabiriwe n’abayobozi benshi hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyarurugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abayobozi batowe gukorana neza ndetse bakagira ibyo bahindura bagatunganya n’ibindi bitagenze neza muri ako Karere bagerageza kubishyira mubikora aho babona bitabashobokeye bakabwira abandi bakabibafasha.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

Nkuko nari nabivuze aho mwari mwavuze ko Gicumbi irara ibonye abayobozi, aho abavandimwe bavugaga Nyakubahwa Mvuyekure nkabatwama ngo mbe bo amatora bayararangije atarakorwa mbiseguyeho! Hanyuma mwe se amakuru muyakura he? Cyakora ririya kinamico rya Bwana Gov Bosenibamwe ntacyo rizageza ku ntara yacu n’akarere kacu ka Gicumbi. Ntimwibuka ukuntu yatsimbaraye kuri Nyangezi itaka rikaka? Cyakora ngwino udukure mu icuraburindi kandi ujye umwumvira nyabuna arashoboye! Imirimo myiza!

Kamana Anastase yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

mwari mwabona aho bakina ikinamico mutegereze murebe theatre ziragwira

jd yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

uraberewe,uraberwe,uraberewe kutuyobora!!dutegereje ibyo wadusezeranyije cyane cyane amazi amashanyarazi,imihanda,akazi,amashuli,imashini zihinga amaterasi,ibitaro ndetse n’ibya RUTARE n’ibindi mwemeye mwemerewe kuyobora dore ko byose ari theatre ya Bosenibamwe Aime!felicitation !!

ICYARAHANI yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka