Akarere ka Gasabo ngo kageze kuri 90% by’imihigo
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buratangaza ko bufite icyizere ko bwamaze gukora ibikorwa bigera kuri 90% by’ibyo gasabwa kuba kashyize mu bikorwa, mbere y’uko hakorwa ibarurwa ry’imihigo y’uyu mwaka wa 2013.
Akarere ka Gasabo kagize hafi 60% by’ubuso bugize Umujyi wa Kigali, kari mu turere dukunda kubarurwamo ibibazo byinshi ugereranyije n’utundi turere. Ariko ubuyobozi bw’aka karere bukemeza ko abantu babona ubwo bwinshi bitewe n’uko ariho haba Abanyakigali benshi.
Mu kiganiro nagrukagihembwe n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013, Umuyobozi w’aka karere, Wily Ndizeye, yatangaje ko hari byinshi bigaragara ko byakozwe muri uyu mwaka w’imihigo akemeza ko bashobora kuzitwaramo neza.
Yagize ati: “Twakwemeza ko twageze kuri 90% n’ubwo hari ibibazo bigaragara ariko nakwemeza ko twabashije gukora byinshi mubyo twahigiye kandi twizeye ko tuzabyitwaramo neza.”
Ndizeye yemeza ko byinshi byagezweho mu bikorwa remezo nk’imwe mu mihanda ya Remera na Kacyiru yakozwe ku bufatanye n’umujyi wa Kigali. Akavuga ko n’indi yasigaye igomba kuzakorwa muri miliyoni zisaga 150 zari zasigaye kuri miliyoni 250 aka karere kari kashoyemo.
Yongeraho ko ibibazo byinshi byari byarabaye akarande muri aka karere birimo bijyanye n’ubutaka n’imibereho myiza y’abaturage byagabanutse biturutse kuri ahunda zo kurwanya ubukene zakajijwe mu karere.
Gusa umuyobozi w’akarere ka Gasabo yemeye ko hari ibibazo bigihari ariko nabyo bikeneye gukorerwa ubugorozi, birimo nko kurangiza imwe n’imwe mu mihanda itararangizwa muri aka karere n’izindi nyubako akarere katangiye amasoko nazo zitaruzura bitwe n’ibibazo bya tekiniki bikigaragaramo.
Abubaka mu buryo butemewe kandi ahantu hatemewe hashobora kubateza ibibazo nabo bahangayikishije akarere, ariko hagiyeho gahunda zo guhana buri muyobozi wese ugaragaweho ko yihishe inyuma y’ibyo bikorwa; nk’uko Ndizeye yakomeje abitangaza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndi umuturage utuyemu karere ka Gasabo,umurenge wa Bumbogo,akagali ka Nyabikenke,twishimiye aho akarere kacu kageze mu mihigo,turabishimira abayobozi bacu kandi tubasaba kugeza umuliro mu duce twose tw’umurenge wa bumbogo,cyane cyane mu kagali ka Nyabikenke,dufite ikibazo kidukomereye cyo kutagira umuliro w’amashanyarazi,mudufashe mutwibuke muri iyi mihigo ya 2013,murakoze.
90% 100 ubwose nibyo koko bazabanze baze barebe umuhanda wa karuruma ukuntu umeze?
ahubwo akarere ka gasabo ntacyo kitaho
nibatekereze n’ikibazo cy’umuhanda wa zindiro- Masizi udakoze kuko nawo uteye ikibazo cyane kuko unyurwamo nabantu benshi kdi wangiza byinshi cyane iyo imvura yaguye. Urakoze usoma iyi comment aziranye na meya ayimugezeho vuba kuko bavuze kenshi ko ugiye gukorwa ariko amaso yaheze mu kirere pe ibi bikaba bibangamiye abahatuye cyane.
Ibibazo byose ntibyakemukira rimwe,ariko ikiza niko birimo kugabanuka kandi bigaragarira buri wese utuye mu karere ka gasabo.