Akarere ka Gasabo kabonye umuyobozi w’agateganyo
Masozera Pierre niwe watorewe kuba umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gasabo mu matora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28/11/2014.
Muri aya matora, hiyamamaje abajyanama batatu maze njanama y’akarere ka Gasabo itora Masozera Pierre wabonye amajwi 16/22.

Gutanga kandidatire z’ayobozi b’akarere ka Gasabo baheruka gusezera ni uguhera kuwa mbere tariki 01-08/12/2014.
Muri icyi cyumweru dusoza, umuyobozi w’akarere ka Gasabo hamwe n’abamyungirije babiri beguye ku mirimo yabo. Itegeko riteganya ko bagomba gusimbuzwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|