Akarere ka Gakenke kageze kuri byinshi byiza ariko hari ibikibura

Mu kiganiro cyo kumurikira abaturaga ba Gakenke ibyo akarere kagezeho hagaragaye ibikorwa byinshi bishimishije ariko imitangire ya servise iracyari hasi mu bice bimwe na bimwe nk’uko abaturage babigaragaje.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki 26/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yatangaje ko mu buhinzi, bahuje ubutaka hegitari ibihumbi 39 bazihingaho ibihingwa byatoranyijwe mu karere ari byo ibishyimbo, ingano, ikawa n’ibigori.

Mu bworozi, ku nka 1100 zagombaga gutangwa muri gahunda ya girinka, 800 zimaze korozwa abaturage.

Mu mibereho myiza, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere igeze kuri 85%. Nubwo biyemeje ko uku kwezi kwa mbere kuzarangira bageze ku ijana, biragoye kubihamya ko ubwiyongere bwa 15% busigaye buzagerwaho mu cyumweru kimwe mu gihe 85% yagezweho mu mezi atandatu.

Mu butabera, umuyobozi w’akarere ashimangira ko ubuyobozi bw’akarere bwihatiye kurangiza imanza n’ibibazo by’abaturage byagaragara mu karere n’ubwo nta mibare y’imanza cyangwa ibibazo yatangajwe.

Abaturage bahawe ijambo yaba mu cyumba cyaberagamo ikiganiro ndetse n’abaturage bahamagaye kuri telefoni banenze serivise zigaragara mu bigo nderabuzima, imbuto n’ifumbire bitabageraho ku gihe ndetse n’imihanda itameze neza hamwe na hamwe.

Ikiganiro cyanyuze kuri radiyo Huguka imbona nkubone (live)
Ikiganiro cyanyuze kuri radiyo Huguka imbona nkubone (live)

Icyo kiganiro kitabiriwe n’abagize sosiyete sivile, abaturage ndetse n’abandi baturage bagahabwaga umwanya wo gutanga ibiterekerezo no kubaza ibibazo kuri telefone kuko cyahitaga kuri radiyo Huguka.

Icyo kiganiro cyateguwe n’akarere gafatanyije n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (JAF) na sosiyete sivile ku nkunga y’umushinga w’Abadage (GIZ).

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka