Akamaro gakomeye k’abagore ntigahabwa agaciro – Madame Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame agira inama imiryango yo kureka gufata abagore nk’abadafite agaciro mu gihe umusanzu wabo mu kubaka umuryango ari ntagereranywa.

Madame Jeannette Kagame na Dr Diane Gashuma mu nama yita ku kuringaniza imbyaro
Madame Jeannette Kagame na Dr Diane Gashuma mu nama yita ku kuringaniza imbyaro

Ubwo yagezaga ijambo rifungura inama mpuzamahanga yiga ku kuboneza urubyaro (ICFP2018), kuri uyu wa kabiri, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Kuva kera cyane, abagore bagiye bagira imimaro ikomeye cyane, nyamara ntibahabwe agaciro, mu gutwita, kurera, kwigisha, kugaburira no gukuza isi, akenshi ibi, bikagira n’ingaruka ziremereye ku buzima n’imibereho myiza y’abagore.”

Ati “Twabonye abagore binjira mu mirimo ikomeye ndetse isaba n’ubwitange kandi bakaba inkingi za mwamba, bagahindura byinshi impande zabo.”

Nyamara ariko Madamu Jeannette Kagame, avuga kugeza n’ubu uruhare mu kuboneza urubyaro rukiri hasi, aha yabahaye ikibazo cyo kwibaza ati “Mwibaze uko byagenda abagore b’abayobozi baticaye ku meza, aho ibyemezo bireba umuryango mugari muri rusange bifatirwa. Imiryango, bahuzwa n’isano muzi; imiryango bumva neza kurusha abandi.”

Madamu Jeannette Kagame yahamagariye abagore bitabiriye iyi nama i Kigali, gukoresha uru rubuga mu gushishikariza abagore kugira uruhare mu kuboneza urubyaro, ndetse no kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Yanashimiye u Rwanda kandi kuba rwarahisemo kwakira iyi nama ICFP2018, kuko ngo yizeye ko izatuma hongerwa imbaraga mu itangwa rya serivisi nziza zo kuboneza urubyaro n’iz’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Inzira yacu yo gutanga ibikenewe cyane kandi bitanga impinduka mu miryango, yagize akamaro kubera akazi kakozwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na za guverinoma zacu.

Mu biganiro biryoheye amatwi by’abagore bitabiriye iyi nama byari biyobowe na Dr Alma Golden, Umuyobozi mukuru wungurije ushinzwe imiyoborere mu biro bya USAID, bishinzwe ubuzima rusange, abaganiriye bikije ku kamaro k’umugore mu gufata ibyemezo bibagiraho ingaruka bikanazigira ku muryango muri rusange ariko bikaba bidahabwa agaciro.

Madame Martine Moise umufasha wa Perezida wa Haiti
Madame Martine Moise umufasha wa Perezida wa Haiti

Urugero, Moise Martine, umufasha wa perezida wa Haiti, nawe wari muri ibyo biganiro, hamwe na Nyiri icyubahiro Igikomangomakazi Sarah Zeid wa Yorudaniya, Toyins Saraki, umunya Nigeria washinze umuryango wita ku mibereho myiza (Wellbeing Foundation Africa), yavuze ko abakobwa bakiri bato batabona serivisi zo kuboneza urubyaro cyangwa bakagira isoni zo kuzisaba kubera isoni biteye n’umuryango.

Martine yagize ati “Niba dushaka kuzamura ubuzima bw’abagore bose n’abakobwa muri Haiti, tugomba gushaka uburyo buteye imbere bwo kubegera, uburyo bubaha ububasha bwo kubona serivisi zo kuboneza urubyaro hibandwa cyane ku rubyiruko, aho bajya basaba izo serivisi bakakiranwa yombi nta wubaciriye urubanza.”

Ikomangomakazi Zeid, we yavuze ko abagore ari bo ba mbere bagerwaho n’ingaruka z’amakimbirane mu duce turimo intambara kandi ngo ni na bo ba mbere mu kurinda abana n’imiryango.

Ati “Iyo umugore afashe icyemezo, ntaba akifatiye we ubwe, ahubwo aba agifatiye umuryango we, ndetse n’umuryango mugari muri rusange.”

Ku rundi ruhande, Toyins Saraki washinze umuryango Wellbeing Foundation, umuryango wigisha ubuzima bw’imyororokere, yavuze ko kugira ngo umuryango wishime, ari uko guverinoma zagira ubushobozi bwo kubahiriza uburenganzira bw’abagore.

Abitabiriye inama yiga ku iringaniza ry'imbyaro
Abitabiriye inama yiga ku iringaniza ry’imbyaro

Yongeyeho ko ubwo burenganzira butagomba gusa guhera mu mategeko, ahubwo bukwiye guhera igihe umwana avutse, buri mwana ahabwa icyemezo cy’amavuko mu kigo nderabuzima cyose avukiyemo.

Ati “Ndashaka ko buri mwana avukira kwa muganga ndetse bikagirwamo uruhare n’umubyaza wabyigiye, ndetse n’impuguke igihe cyose umugore yaba agize ingorane mu gihe cyo kubyara. Umugore kandi akwiye gusama yabitekerejeho kugira ngo abana be bazahabwe uburezi bukwiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAGORE nabo bakora neza,ndetse rimwe bakarusha abagabo.Urugero,muribuka ex-prime minister of England witwaga Margaret Thatcher cyangwa Golda Meir wa Israel.Off course hari imirimo myinshi abagore badashobora.Mu Iyobokamana,Abagore Imana ibabuza kuyobora amadini n’Insengero.Soma 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Nubwo uyu munsi Abagore baba ba Pastors,Bishop na Apotre,ni ukwica itegeko ry’imana kubera gushaka ubukire.Kera ntibyabagaho.Ahandi abagore imana ibuza kuyobora,ni mu rugo.Nkuko 1 Abakorinto 11:3 havuga,Umugabo niwe ugomba gutegeka mu rugo gusa (chef w’umugore).Abagore barenga kuli ayo mategeko 2 y’imana,ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje.

mazina yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka