Akamanzi yasigiwe umukoro wo kureshya abashoramari bashoboye
Francis Gatare wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yasigiye Clare Akamanzi wamusimbuye, umukoro wo kureshya abashoramari ariko akareba abafite ishoramari rikwiye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, yahinduriye Francis gatare inshingano, ashingwa kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board).
Kuri uyu wa kane tariki 09 Gashyantare 2017, nibwo habaye ihererekanyabubasha, aho Clare Akamanzi wigeze kuba muri ki kigo mu myaka yashize, birangiye akigarutsemo akanakiyobora.

Gatare yatangaje ko ibikorwa bikomeye asize bigomba gushyiraho umwihariko, ari ukumvisha abashoramari benshi bashoboka bakaza gushora imari mu Rwanda. Ariko yunzemo ati "Ariko hakaba no kumenya ngo ni bande wahitamo."
Akamanzi we yavuze ko atavuga byinshi kuko ngo hakiri kare, ariko nawe ngo amaze kubona ko u Rwanda rufite ikibazo cy’ibyoherezwa mu mahanga bikiri bicye.
Akamanzi yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingamba na politiki (Head of SPU) mu biro by’Umukuru w’Igihugu, aho yari amaze amezi arindwi akora izi nshingano.
Inkuru irambuye turacyayibategurira.
Ohereza igitekerezo
|
Ni Umwali wa
Uyu mutegarugori arashoboye.