Akagoroba k’ababyeyi: Umuti wo gukemura ibibazo bishingiye ku ihohoterwa
Mu rwego rwo kumenya no gukemura ibibazo by’ihohoterwa bigaragara mu muryango Nyarwanda, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere yatangije gahunda yise “Akagoroba k’ababyeyi” kagamije guhuriza hamwe ababyeyi bakaganira ku bibazo bahura na byo mu ngo zabo.
Iyo gahunda ni imwe muri gahunda zatangijwe kubera imibare y’ihohotera igenda yiyongera mu ngo hagati y’abagabo n’abagore kandi izafasha kumenya urugo rurimo ibibazo umunsi ku wundi; nk’uko byatangajwe na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 07/03/2012.
Minisitiri Aloyisia Inyumba yagize ati “Akagoroba k’ababyeyi ni igikorwa cyiza aho ababyeyi bishyira hamwe mu ngo nimugoroba bakareba ingo zirimo ibibazo”.
Minisitiri Inyumba yongeyeho ko nubwo umuryango nyarwanda utarisuganya neza kubera ubujiji ndetse n’ingaruka za Jenoside, abagore bakomeje gutera intambwe babifashijwemo na gahunda za Leta nka gahunda z’ubudehe, girinka n’izindi.
Umunsi w’Abagore uzizihizwa kuwa kane tariki 08/03/2012 ukabera ku rwego rw’umurenge, hateganyijwe ibikorwa birimo kwigisha abagore gutegura indyo yuzuye no gufasha imiryango ikennye mu midugudu.
Hazafashwa kandi imiryango ifite ikibazo cy’imirire no gushimira abana b’abakobwa batsinze amashuri.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|