Akabari kitwa New Bandal kari muri Kicukiro nako kahiye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 20/05/2013, ahagana saa cyenda na 45, akabari kitwa New Bandal kari hafi ya Alpha Palace Hotel mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kadutsemo inkongi y’umuriro karashya, karakongoka .
Clarisse Munezero usanzwe agakoramo, avuga ko yari agiye mu gikari, agarutse asanga televiziyo icumba umwotsi, mu kanya gato na frigo iyo televiziyo yari iteretseho ihita ifatwa, inafatisha amazu yose.
Harindintwari Innocent, nyir’ako kabari karimo n’inzu y’urubyiniro, ngo nta bwishingizi yari afitiye ubucuruzi bwe.

Polisi y’igihugu ishinzwe kuzimya imiriro yahagobotse abantu bahegereye bose bakijije ubuzima, ariko nta bintu babashije kurokora.
Inkongi z’imiriro zimaze kwibasira amazu menshi hirya no hino mu gihugu, yaba acururizwamo cyangwa atuwemo, aho mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru gishize, amazu abiri y’ubucuruzi mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke yahiye, ngo biturutse ku ntsinga z’amashanyarazi zitashyizwe mu mazu neza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikigaragara kumazu akomeje gushya ntawahamyako azira abayatwika njye nahamyako azira ahubwo umuriro.Ariko kuba azira umuriro nabwo ntabwo umuntu yabishyira kuri EWASA kuko niba atariyo ikora installation igatanga umuriro ikosa nirya banyiri mazu birukankira gushaka abamakeya abo nabo kubera bahembwa makeya n’ubumenyi baba bafite aba ari bukeya.
Ubundi kw’instala umuriro biba byiza iyo umuntu ubikora aba yaranize umuriro ashobora kumenya umuriro uzakenerwa muri iyo nzu bitewe nicyo inzu izakorewamo noneho bakagura n’ibikoresho bihwanyije nubwo bushobozi byanashoboka hakaba hajayamo ibikoresho bifite ubushobozi bw’ umuriro bifite n’umurengera.
Reka mbahe inama nk’ umunyarwanda ubu Competeurs zose zagombye gushyirwamo akuma kabugenwe bita aardschakelaarautomaat ni ukuvuga interrupteur yikoresha igihe cyose habaye akabazo mumurongo w’umuriro w’amashanyarazi yose yinjira munzu ahita yikupa bityo inzu ikaba ntakibazo yagira n’ibiyirimo.
Urebye yagura ibihumbi 150.000frw.Urebye ibintu bikomeje kwangirika nko kubantu bafite amashuri ,ibitaro,utunywero cg utubyiro ibihumbi 150.000 cg 300.000 ntabwo ari menshi ugereranyije nibyo bahomba.
Kubadashobora kugura iyo aardschakelaarautomaat bashobora kugura adaptateurs zigezweho ugenda ucomeka ahari prise hose bityo akaba ariho ucomeka ibikoresho by’ amashanyarazi ariko icyogihe uba urinda umutekano gusa wibyo ucomeka ariko ntuba urinze umutekano winzu yose.Abandi nibareke kugugubira batazamera nkababandi barya kuri makeya bakivuza kuri menshi.
Non, Abagizi ba nabi nibahigwe babazwe ibyo barigukora. Izi nzu zifite abarikuzitwika. Gutabara ni byiza ariko ntibihagije.
Mukomeze mwihangane,nyamara mucunge neza ko EWSA ntaruhare yaba igira muri izi nkongi zaburi gihe!abajya kubyina yo bihangane,nizere ko yarafite assurance nahubundi arintayo byaba bibanaje.