Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye intandaro y’urugamba rwo kwibohora, avuga ko urugamba rwari ngombwa kandi nta kundi byari kugenda kuko hagombaga kubaho uburyo bwo guhanga igihugu gishya kandi cyiza.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 04 Nyakanga 2019 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 25 umunsi mukuru wo kwibohora.

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda n’abanyamahanga umunsi mwiza wo kwibohora, asobanura ko kwibohora ari uburenganzira, ubumwe, amajyambere, n’umutekano, abantu bakagira gutera imbere mu byo bifuza byose.

Perezida Kagame yashimiye abaje kwifatanya n’u Rwanda. Yasobanuye ko kubaho kw’u Rwanda kwari mu marembera ubwo igice cy’abaturage cyahigwaga, abarenga miliyoni imwe bakicwa, ariko Inkotanyi zigatabara zigahagarika Jenoside.

Perezida Kagame ati “Tariki 04 Nyakanga ingabo zacu zari zimaze guhagarika Jenoside. Kuva icyo gihe buri mwaka tugira icyunamo bikaba bimaze kuba inshuro 25. Uko igihe gihita ni ngombwa kwibutsa ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rutari intambara ya gisirikare nk’izo dusanzwe tuzi. Rwari urugamba rwo kurokora abahigwaga.”

Perezida Kagame yagarutse ku bwitange bwa batayo y’ingabo z’Inkotanyi zari ku Nteko Ishinga amategeko ashima umurava n’ubutwari zagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Botswaga igitutu cy’amasasu, kandi izindi ngabo zacu zidafite uko zibatabara. Ariko zashoboye kugera kuri iyi sitade no kurokora ibihumbi by’abantu bari bahahungiye. Aha ni hamwe mu hantu henshi bashoboye kurokora abantu. Ni mwe mwitangiye igihugu cyacu, kandi n’ubu muracyagikorera nta gucogora.”

Perezida Kagame avuga ko hari benshi mu barwanye urugamba rwo kwibohora batanze ubuzima bwabo bakabubura, ashima ubutwari bwabaranze.

Ati “Ese ubwo butwari n’ubumuntu byavuye hehe? Igisubizo kiroroshye: Ni icyizere twari dufite mu bumwe n’agaciro by’Abanyarwanda. Iki cyizere ni cyo cyabaye intangiriro y’urugamba rwo kwibohora.”

“Intego yari ukubaka u Rwanda nk’igihugu abantu bose bafitemo uburenganzira bungana, ni ukuvuga kugira Repubulika nyakuri.”

Umukuru w’igihugu yibukije ko mu myaka myinshi yashize, Abanyarwanda bafatwaga nk’ibikoresho abafite imbaraga n’ububasha bakoreshaga uko bashatse.

Ati “Akababaro k’impunzi mu mahanga, n’ikandamizwa n’ubukene by’abari mu gihugu byose byari bifite inkomoko imwe. Kwibohora ntabwo byari bigamije gusubizaho ibya kera, ahubwo bwari uburyo bwo guhanga igihugu gishya kandi cyiza."

“Uru rugamba rwari ngombwa kandi nta kundi byajyaga kugenda. Ni biba ngombwa ko bidusaba kongera kurwana, turiteguye! Iki cyerekezo cy’ubumwe n’ubutabera cyatumye benshi badutera ingabo mu bitugu kuko kijyanye neza n’umutima w’ubumuntu. Gihamya y’ibi yari mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Muri iyi myaka 25 ishize twagerageje kuyobora igihugu cyacu mu murongo w’intego zo kwibohora twaharaniye. Imyitwarire y’ingabo zacu ni kimwe mu bibigaragaza.”

Yashimiye ubutwari bw’abari mu Rwanda barwanyije politiki y’amacakubiri, ndetse n’imbaraga abaturage uyu munsi bashyira mu guhindura igihugu kugira ngo kirusheho kuba cyiza.

Ati “Ibi byatumye ibyo benshi bibwiraga ko bidashoboka bishoboka. Urugero ni nko kongera kubaka icyizere, amahoro no gukorera hamwe. Ariko na none ntabwo dukwiye kwirara ngo twumve ko twageze iyo tujya.”

“Izi ngabo zihagaze imbere yacu hamwe n’abandi bose bagize uruhare muri uru rugamba ntabwo batatiye igihango. Berekana neza ishusho y’iki gihugu, ni na yo mpamvu ari inshingano ya buri munyarwanda gukomeza ibyo tumaze kugeraho no kubyubakiraho.”

Perezida Kagame yakomoje no ku cyo kwibohora k’u Rwanda bivuze ku mugabane wa Afurika, avuga ko u Rwanda ruzi neza ko urugendo rwo kwibohora k’u Rwanda rufite aho ruhuriye n’urugamba rugari rwo kubohora umugabane wa Afurika.

Ati “Twese dusangiye intumbero y’ubwigenge no guhindura imibereho yacu ikarushaho kuba myiza. Uyu mugabane wacu ntabwo wahora ugengwa n’ibibera ahandi. Imyumvire yacu igomba kuba iyo gushingira kuri twebwe ubwacu mbere na mbere.”

Perezida Kagame yashimiye ingabo zo mu bihugu by’Umuryango w’Iburasirazuba bwa Afurika zaje kwifatanya n’u Rwanda mu birori byo kwibohora, zikaba zimaze n’iminsi ziri mu Rwanda ziri mu bikorwa zihuriramo byo kuvura abaturage ku buntu.

Yashimiye n’abaje bahagarariye amashyaka ya politiki, abagaba b’ingabo baturutse mu karere u Rwanda ruherereyemo n’abavuye ahandi baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi bitari bimeze neza ubu byabaye byiza ari na cyo kwibohora bivuze, avuga ko ibyagezweho bigomba kurindwa.

Ati “Ibyo Abanyarwanda bagezeho biragaragara nta wabihakana, ariko tugomba gukomeza kwicisha bugufi tukemera ko ikibazo gikomeye ari ukubisigasira. Amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango. Dukomeze rero dushyigikire izi ndangagaciro, buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe. Mbifurije mwese umunsi mwiza wo kwibohora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akababaro kimpunzi nikandamizwa lyabali imbere......
Ubuse nyuma ya 25 ans bimeze gute? Impunzi zabanyarwanda zili hanze zingana gute? Nibande bafite abana biga mu mashuli agezweho? Nibande balihirwa amashuli?

Munezero yanditse ku itariki ya: 4-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka