Airtel Money yoroheje uburyo bwo kohereza amafaranga ku yindi mirongo

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buravuga ko bworohereje abafatabuguzi bayo kohereza amafaranga ku yindi mirongo bakoresheje Airtel Money, kandi bagahabwa ibihembo mu gihe bohereje cyangwa babikuje amafaranga.

Airtel Money yoroheje uburyo bwo kohereza amafaranga ku yindi mirongo
Airtel Money yoroheje uburyo bwo kohereza amafaranga ku yindi mirongo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza 2024, nibwo Airtel Money yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri itangije ubukangurambaga bwa ‘Turi Hano’, yakomereje no ku guha abafatabuguzi bayo iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Jean Claude Gaga, yavuze ko ubu umuntu azajya yohereza akanakira amafaranga ku mirongo yose, nta yandi mabwiriza asabwe gukurikiza nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Umukiriya n’ubundi aba yarubahirije amategeko n’amabwiriza yemera kuza ku murongo wacu. Nta mpamvu rero yo kongera kugora abakiriya bacu. Nta yandi mabwiriza, nta yandi mananiza akwiye kongera kubaho”.

Jean Claude Gaga, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money Rwanda
Jean Claude Gaga, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money Rwanda

Mu rwego rwo guha Abanyarwanda iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Jean Claude Gaga avuga ko umufatabuguzi uzajya yohereza amafaranga ku wundi murongo akoresheje airtel money kuva ku mafaranga 1000, azajya yakira interineti ingana na megabytes guhera kuri 300 kugeza kuri 1GB mu gihe yohereje agera ku bihumbi 70, mu gihe akoresha telephone ikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smart phone).

Mu gihe umufatabuguzi udakoresha telefoni igezweho, azajya ahabwa amayinite yo guhamagara ahwanye n’iminota 40, ashobora guhamagaza imirongo yose. Aya mashimwe yombi azajya amara amasaha 24.

Ni nako bizajya bigenda kandi ku mufatabuguzi uzajya abikuza amafaranga ku mu agenti, kuva ku mafaranga 1000, kuko na we azajya ahabwa bundles za interineti kuva kuri megabytes 300 kugera kuri Gigabyte imwe (1GB) ku bakoresha telefoni zigezweho, ndetse n’amayinite yo guhamagara ahwanye n’iminota 40 ku mirongo yose, ku badakoresha telefoni zigezweho.

Umuyobozi wa RSwitch Rwanda, Blaise Pascal Gasabira
Umuyobozi wa RSwitch Rwanda, Blaise Pascal Gasabira

Umuyobozi wa RSwitch Rwanda, Blaise Pascal Gasabira, ikaba ari nayo mufatanyabikorwa wa Airtel Money muri ibi bikorwa, avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kugera ku ntego bihaye, yo guteza imbere uburyo bwo kohererezanya amafaranga abantu badasabwe byinshi (eKash).

Bamwe mu bafatabuguzi ba Airtel Money, bavuga ko ubu buryo bwo kubasha kohereza amafaranga ku yindi mirongo bidasabye kubanza kugira amategeko n’amabwiriza bubahiriza ari bwiza, kuko bizabarinda kujya bitwaza amafaranga mu ntoki.

Uwitwa Bihoyiki Jean de Dieu wo mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, ati “Hari ubwo wategaga nka moto, noneho motari wajya kumwishyura ugasanga akoresha Mobile Money gusa, wajya kumwoherereza bakakubwira ngo iyo nomero ntibaho. Ubwo bikagusaba kujya kubikuza, ugasanga urata umwanya munini. Ubu rero bizaba byoroshye noneho, uzajya uhita wohereza nta yandi mananiza”.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez

Kohereza amafaranga ku yindi mirongo ukoresheje Airtel Money, ubu bizajya bisaba gusa gukanda *182*1*2#, ubundi uhite ushyiraho amafaranga, ukurikizeho umubare w’ibanga uhite wohereza.

Abafatabuguzi ba Airtel Money bazajya bohereza amafaranga ku yindi mirongo nta yandi mabwiriza basabwe kubahiriza, kandi bahabwe n'ishimwe
Abafatabuguzi ba Airtel Money bazajya bohereza amafaranga ku yindi mirongo nta yandi mabwiriza basabwe kubahiriza, kandi bahabwe n’ishimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka