Airtel itegerejweho gufasha u Rwanda kuzamura ubukungu hifashishijwe telefoni

Kompanyi ya Airtel icuruza umurongo wa telefoni zigendanwa, itegerejweho gufasha u Rwanda kugera kuri miliyoni umunani z’abakoresha telefoni zigendanwa mu 2016, biri muri gahunda yo kongera ubukungu hifashishijwe itumanaho.

Kuri uyu wa gatanu tariki 30/03/2012, nibwo iyi sosiyete ikomoka mu gihugu cy’u Buhinde yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda, igikorwa cyafunguwe na Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Hbumuremyi.

Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko Leta yishimiye ukuza kw’iyi sosiyete mu Rwanda kuko kugaragaje uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu, ariko yongeraho ko binyuze muri RURA Leta izakomeza gukurikirana imikorere yayo kimwe n’izindi bihuriye ku isoko.

Ati: “Ukuza kwa Airtel gutegerejweho kugeza u Rwanda kugira abakoresha telefoni bagera kuri miliyoni umunani mu 2016. Binyuze muri RURA tuzakomeza kugenzura niba y’ibigo by’itumanaho bikora neza ndetse bikubahiriza ipiganirwa ry’isoko”.
Yakomeje avuga kandi ko yizera ko iyi kompanyi izakomeza gongera isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Manoj Kohli umuyobozi mukuru wa Aitel ku mugabane w’Afurika, yavuze ko kompanyi ayoboye yiteguye kuba umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu nzira irimo y’icyerekezo 2020, izana gahunda zifitiye abaturage akamaro.

Ati: “Tuzakorana n’u Rwanda tubaha ibikenerwa byose mu ikoranabuhanga ku buryo ruzaba rwabaye Singapore y’Afurika. Tuzazana tuzazana uburyo bwo kohererezanya amafaranga twibana mu byaro ahataba amabanki ndetse dutange n’imirimo n’amahugurwa ku rubyiruko”.

Airtel iteganya gushora miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu myaka itatu iri imbere, yizeye kwigarurira isoko ry’u Rwanda kubera abafatanyabikorwa ifite basanzwe bakoneye ku rwego rw’isi nka IBM na Erickson.

Iyi kompanyi yavukiye mu Buhinde mu 1995, kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’isi mu kugira abafatabuguzi benshi. Kugeza ubu ikorera mu bihugu 19 muri Afurika. Igakoresha n’abatuye icyaro cyane cyane nk’uko umuyobozi wayo yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashima inkuru mutegezaho ariko?Inkuru zimaze igihe mujye muzikuraho murakoze.

Bizagwira moussa yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka