Rwandair yakiriye indege ya Airbus A330-200 yari itegerejwe

Indege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 ya Kompanyi Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege Rwandair, iragera bwa mbere mu Rwanda saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu.

Air Bus A330-200 iragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
Air Bus A330-200 iragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Iyi ndege yiswe Ubumwe, yaguzwe miliyoni 250 z’amadorari y’amanyamerika, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 244. Yakorewe mu ruganda ruherereye i Toulouse mu gihugu cy’ubufaransa.

Rwandair yatumije iyi ndege mu mwaka wa 2014, imaze gukorwa ikorerwa isuzuma ryimbitse n’uru ruganda mbere yo kuyishyikiriza Rwandair.

Yahagurutse mu bufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu igana i Kigali, ihagurukana abagenzi 38.

Yashyikirijwe ubuyobozi bwa Rwandair ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeli 2016, i Toulouse mu Bufaransa ku ku cyicaro cy’uruganda rwayikoze.

Iyi ndege, ni imwe muri ebyiri zo muri ubu bwoko Rwandair yatumije, kugira ngo izifashishe mu kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi, nk’uko Mirenge John uyiyobora yabitangaje.

Yagize ati “Iyi Airbus ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko igeze muri Afurika y’Iburasirazuba.

Vuba aha turongera ku ngendo zacu imijyi ya Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde mbere y’uko tugera mu Burengerazuba bw’u Burayi".

Abayobozi b'Uruganda rw'izi ndege bereka Umuyobozi wa Rwanda Air John Mirenge wa kabiri uturutse iburyo na Ambasadeli w'u Rwanda mu bufaransa Kabale Jacques wa Kabiri uturutse ibumoso
Abayobozi b’Uruganda rw’izi ndege bereka Umuyobozi wa Rwanda Air John Mirenge wa kabiri uturutse iburyo na Ambasadeli w’u Rwanda mu bufaransa Kabale Jacques wa Kabiri uturutse ibumoso

Rwandair itegereje indi ndege ya Airbus A330-300 mu mpera z’uyu mwaka. Iyi Izitwa Umurage.

Imwe muri izi ndege izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 244, naho indi izajya itwara abantu 261.

Batemberejwe imbere mu ndege bareba uburyo ikoze
Batemberejwe imbere mu ndege bareba uburyo ikoze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

iyo rwanda air turayishimiye

jamviye yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Perezida kagame abanubose tukurinyuma kube iterambere utujyezaho.

mutazimura obed. yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Amosozi antanze hasi ndabibonye,kuko nibutse Uburundi igihugu canje.Bugeze kumanga bugana i kuzimu,mugihe urwanda twagendera hamwe rugiye kugereranywa n’ibihugu vya burayi. Imana ibakomereze umuyibozi,n’abafasha biwe.Imana yibuke uburund

Gilbert Baritesa yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ntaombae don’t about it KBS.erega Iyo wubash umukama nawene arakubaha. Niko bible ibivuga. Ntacobuza Imana guhezagira urwa gasabo pe

Jimmy yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Yes! Nyakubahwa President wa Repubulika y’U Rwanda rwacu turagushyigikiye pe! Nge ku giti cyange numva neza kandi nemeranya n’umuntu wese ukunda u Rwanda akarwifuriza gukomeza kuyoborwa n’umugabo w’indashyikirwa H.E.Paul KAGAME.Tukuri inyuma kandi turagushyigikiye mu gukomeza guteza igihugu cyacu imbere. Mbega indege nziza. Afurika yose n’isi yose muri rusange twigireho ko twe ubacu tuzi neza ibyiza bidukwiriye ndetse birenze n’ibi, bivuga ngo ntawe ukwiriye kutugerera ibyo tubona n’ibyo tutabona kuko ibyiza byose turabikwiriye. Rwanda oyeeee!!!!!!!!!!!!!

Ananias yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

PRESIDENT Paul Kagame ni umunyabwenge, ndashima ivyo ag ejeje ku Banyarwanda mu gihe c’ubuyobozi bwiwe.Iyo ndege izogirira akamaro isi yose ni Africa yose.Abanyarwanda ni bemere abayobore kuko ariwe ubu bamuhembere ivyo yakoze nko gutunganya umuji wa Kigali usigaye ugereranwa ni imigi yo mu bihugu vyateye imbere.

Ntaombae yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

harakabaho imiyoborere myiza.Irangajwe imbere na NYAKUBAHWA Perezida wa Repubulika y"u Rwanda.

"NONE SI IZAJYA ITWARA N’IMIZIGO"?

sibomana yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

iterambere niriganze iwacu

Rwamugabo Alexis yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

wooow nukuri birashimishije peee; komereza aho Rwanda air; mukomeze nokwagura ingendo kwisi hose; komezuterimbere RWANDA

emmy yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Dukwiye kubigiraho.

innocent yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Murindashyikirwa rwose!

innocent yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka