Aho ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abitabiriye isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Unity Club, kurushaho kuba umwe no kubitoza abo bashinzwe.

Umuryango Unit Club ugizwe n’abahoze ari abayobozi mu nzego za Leta, abari mu buyobozi ubu ndetse n’abafasha babo.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016.
Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda batabaye umwe, bamera nk’isenene bashyira mu kintu bategereje kuzikaranga, zigatangira kuryana ubwazo kandi zisangiye ibyago.
Yagize ati “Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza. Aho ubumwe, ubwumvikane, ubumuntu, ubunyarwanda bitari, habaho ingaruka mbi nk’izo twumvise mu buhamya bwatanzwe.”
Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ubumwe ari yo mahitamo yonyine ku Rwanda, avuga ko ari uko ubumwe bwabuze igihugu kigasenywa n’abaturage bacyo.
Yongeyeho ko nubwo igihugu cyamenyekanye ku mateka mabi, ubumwe bumaze kukigeza aheza hishimirwa na buri wese.
Ati “Uyu munsi, u Rwanda rwamenyekanye kubera amateka mabi, rubasha no kuba icyitegererezo cy’iterambere. U Rwanda rwababaye bikabije mu minsi 100, ariko rwageze ku bikorwa by’ishema mu myaka 20.”

Mu muhango wo Kwizihiza iyi sabukuru hatanzwe ubuhamya butandukanye bushimira Umuryango Unit Club, ku ntambwe igaragara mu bumwe n’ubwiyunge, umaze gufasha abanyarwanda gutera .
Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Unit Club imaze , byabimburiwe n’ ihuriro rya cyenda ry’uwo muryango, aho bisuzumaga bareba ibyo uyu muryango wagezeho, ndetse banateganya ibyo bazakora mu myaka itaha.
Muri iri huriro Umuryango Unit Club waboneyeho guhemba abarinzi b’igihango 17.








Photo/ Muzogeye Plaisir.
Kureba amafoto y’ihuriro ry’abanyamuryango ba Unit Club nay’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 20 imaze yubaka ubumwe mu banyarwanda kanda hano n’ aha.
Ohereza igitekerezo
|
turashimira unity club ibyiza imaze kugeza kubanyarwanda ndetse tunashima cyane nuwayishyizeho.
nukuri abayobozi Bacu n,intangarugero turabishimiye