Aho tugomba kuba nk’Umugabane turahazi, ikibura ni ubushake bwa politiki - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ubashe kurushaho gutera imbere no kugera ku rwego wifuzwaho, hakenewe ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda ziba zemeranyijweho.

Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya AU
Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya AU

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2023, ubwo yari yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika, mu gutangiza Inama isanzwe ya 37 ya AU.

Muri iyi nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame yegejeje ku Bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, raporo igaragaza aho amavugurura yashinzwe kuyobora kuva muri 2016, n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ageze ashyirwa mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko bimwe mu byakozwe harimo kuba ikigega cy’amahoro cya Afurika cyarageze ku mutungo ugaragara.

Yagize ati “Mu byagezweho dushobora kugaragaza harimo kuvugurura ikigega cy’amahoro. Hafi Miliyoni 400 z’Amadolari yamaze gukusanywa. Kubera iyo mpamvu, ku nshuro ya mbere akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gaherutse gufata icyemezo cyo gutera inkunga bitatu bya kane by’ibikorwa by’amahoro bya AU.”

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yagaragarije Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye muri iyo nama, ko kugira ngo ibyo bibashe kugerwaho byatewe no kuba muri iki gihe AU yaravuguruye imikorere.

Yagize ati “Ibi byagezweho bitewe n’uko muri iki gihe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uhuza intego, bitandukanye n’uko byahoze, kandi turagenda turushaho gusobanukirwa neza inyungu rusange duhuriyeho, n’uburyo dukwiye kuzikorera ubuvugizi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo hari ibimaze kugerwaho, ariko umuryango wa AU, ugifite inzira ndende kugira ngo ubashe kugira imbaraga nk’uko byifuzwa.

Ati “Turacyafite inzira ndende kugira ngo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ugire imbaraga nk’uko tubishaka, ndetse twifuza wagakwiye kuba umeze. Aho tugomba kuba nk’umugabane turahazi. Gusa ikigaragara nk’ikibura ni ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibyo twe ubwacu twiyemeje.”

Perezida Kagame wasoje mande ye ku mwanya wo kuyobora itsinda rishinzwe amavugurura muri AU, wahise asimburwa na Perezida William Ruto wa Kenya, yafashe umwanya ashimira icyizere yagiriwe mu rugendo amazemo imyaka umunani, ndetse avuga ko ibyagezweho bigomba gukomeza gusunika impinduka zikenewe mu gutuma AU irushaho gutera imbere.

Iyi nama igomba gusozwa kuri iki cyumweru, mu bindi byaganiriweho harimo kuzamura urwego rw’uburezi ku mugabane wa Afurika, iyi akaba ari na yo ngingo nyamukuru yahariwe iyi nama, ifite insangamatsiko igira iti “Kwigisha Umunyafurika ukwiranye n’ikinyejana cya 21: Kubaka uburyo buhamye bw’imyigishirize, uburezi budaheza, bufite ireme kandi bugendanye n’Umugabane wa Afurika.”

Mussa Faki Mahamat, ubwo yagarukaga ku nsangamatsiko y’umwaka wa 2024 ya AU ku burezi, yagize ati “Ndi umwana wa mwarimu. Narezwe n’umwarimu, Kwirengagiza abarimu ni ukwirengagiza ejo hazaza h’ibihugu ndetse n’abaturage.”

Uretse urwego rw’uburezi, haganiriwe kandi ku kurushaho kongera umuvuduko w’iterambere, guharanira amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane.

Muri iyi nama habereyemo n’umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Perezida wa Comores, Azali Assoumani wari umaze umwaka ayoboye AU, na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania wamusimbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka