Aho kongera kwica nakwemera nkicwa- Uwagize uruhare muri Jenoside

François Rwemera utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kabusanza, Umurenge wa Simbi, Akarere ka Huye, yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ariko ubu avuga ko ahereye ku ngaruka byamuteye, yakwemera kicwa aho kongera kwica.

Rwemera uyu yari afite imyaka 31 mu gihe cya Jenoside. Ubu afite 62. Avuga ko yagize uruhare mu bwicanyi.

Mu batutsi yishe, yavuzemo mubyara we witwaga Angélique yiciye ku Kiliziya, i Simbi, na nyina wiyahuye amenye ko yagize uruhare mu kwica abanyesimbi kandi hari hatuye abavandimwe be, harimo na basaza be ndetse na bisengeneza be.

Agira ati "Nyuma y’uko Sindukubwabo wari perezida w’u Rwanda yaje ino agashishikariza abantu kwica, Abatutsi barasiwe muri Paruwasi ya Simbi, barashwe banatewe za gerenade. Hashize nk’iminsi ibiri twaje guhorahoza abatari bapfuye, tukajya dutera mu kiliziya amabuye."

Icyo gihe ngo haje kuza abasirikare bakingura inzugi, babwira abari bagihumeka ngo nibasohoke batahe, ihumure ryaratanzwe.

Akomeza agira ati "Nta humure ryo gutaha ryari rihari, kwari ukubabeshya kugira ngo n’abihishe mu mirambo bibizane, bicwe. Mu basohotsemo harimo kabyara kanjye Angélique kari gafite imyaka 12. Kampungiyeho nk’umuntu kazi kuko najyaga ngenda iwabo, aho kugira icyo nkamarira nafashe ubuhiri ndakica."

Atashye, nyina yamubonanye ubuhiri bugaragaza ko yari avuye kwica, amubajije aho avuye amubwira ko ari i Simbi, arababara, ajya mu nzu anywa simekombe, nuko arapfa.

Mu mwaka w’1996 yarafashwe arafungwa, akatirwa igifungo cy’imyaka umunani kubera ko yari yireze akemera icyaha. Igifungo akirangije ngo byaje kugaragara ko hari ibyo atasobanuye neza, noneho akatirwa imyaka 19.

Aho afunguriwe mu mwaka w’2023, yisanze ahorana ipfunwe ryo kuba yarabaye umwicanyi, yahura na muka nyirarume (nyina wa Angélique) akamwihisha, kuko yumvaga atamutunguka imbere.

Yaje gutangira urugendo rw’isanamitima bafashijwemo na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Butare, aramwegera amusaba imbabazi, none ku cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 yarongeye azimuha ku mugaragaro.

Icyo gihe abari mu rugendo rw’isanamitima bashoje urugendo bari 29 bakoze Jenoside na 17 batanze imbabazi.

Padiri Valens Niragire, umunyamabanga wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda wari witabiriye umuhango wo kongera kwakira bushya abakoze Jenoside nk’abana b’Imana bihannye, yasabye abakoze Jenoside kuzajya babwiza ukuri abana babo, mu rwego rwo kugira ngo badakurana urwango batekereza ko ababyeyi babo barenganyijwe, ariko no kugira ngo birinde ikibi.

Rwemera yabwiye Kigali Today ko ibyo abyitaho, akerurira umwana we w’umuhungu umwe rukumbi ko yakoze icyaha, ko we akwiye kucyiirinda kugira ngo atazahura n’ingaruka nk’izamubayeho na we ubwe.

Yagize ati "Ndamubwira nti nakoze icyaha, rwose mwana wanjye, ubwo ubona ndi kwiruka nsaba imbabazi, byanteye ipfunwe. Nti uzirinde, ntihazagire ugushuka ngo wicane. Njyewe nabigiyemo ari ubuyobe, urabona aho bingeze."

Nyuma yo gusaba imbabazi akanazihabwa ubu ngo yumva hari umutwaro wagabanutse ku mutima we kuko byibura atagihura n’abo yahemukiye ngo yihishe.

Urugendo rw’isanamitima arushishikariza n’abandi bakoze Jenoside, bakirega bakemera icyaha mu gihe cya gacaca, kuko yasanze ari rwo rufasha koroherwa n’umutwaro w’ipfunwe ku mutima.

Ati "Hari igihe wiregaga, wenda n’uguha imbabazi akaguha iza nyirarureshwa, ariko noneho kujya ku uwo wiciye mukaganira, ukamufasha n’umurimo, akumva na we aratuje, bibafasha mwembi."

Icyaha cy’ubwicanyi yacyanze burundu kuko cyamuvukije byinshi

Rwemera avuga ko yicuza icyaha cy’ubwicanyi yakoze kuko cyatumye amara imyaka 27 y’ubuzima bwe muri gereza, byamuviriyemo kuba ubu afite umwana umwe rukumbi w’umuhungu atabonye akura ngo amwiteho nk’umubyeyi kuko yavutse mu nda yasize umugore we atwite.

N’izina ngo yarimwitiye aho yari afungiye kuri Komine, atarajyanwa muri gereza.

Ikimubabaza kurushaho ni ukuba umwana we ataranize, agatekereza ko iyo aza kuhaba ishuri yari kuba yararigiyemo ubu akaba afite uko abayeho, akabyara n’abandi bana, akagira umuryango.

Agira ati "Nasanze uburere bwe ntabwo, nsanga ari inzererezi iri aho, n’indangamuntu ni njyewe warinze kuyimushakira ejo bundi agize impanuka akajya mu bitaro. Iyo mpaba aba yaragiye kwiga, nkamuha uburere bwiza."

Akomeza agira ati "Nicuza no kuba mama yariyahuye kubera njyewe. Iyo ntaza kwishora mu bwicanyi ntacyo yari kuba kuko n’ubwo na we yari mu cyiciro cy’abahigwaga, we abaturanyi bari baramubwiye ko batazigera bamwakura kubera ko yari umubyaza."

Ababazwa kandi no kuba ku myaka isaga 60 ari bwo ari guhanga ubuzima, agerageza kuva mu bukene, mu gihe abo bangana batishoye mu bwicanyi bo ubu bafite ingo zikomeye zanateye imbere.

Ati "Nta kintu kibi nakongera gukora, kuko umutima wanjye umbwira ngo ibi wabivuyemo, kora ibyiza, ujye imbere. N’uwambwira kwicana nakwemera noneho akanyica kubera ko ingaruka zabyo nazibonye."

Asoza agira ati "Nanjye ubu narakomeretse. None se kubona narasize umwana bamutwite nkaba naratashye afite imyaka 27, nkaba ntarirereye, atananzi, ..."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka