Ahitwa Rwandex habereye impanuka ikomeye y’imodoka (Amafoto)

Imodoka ya Prado Land Cruiser igonze Camera yo ku muhanda (bakunze kwita Sophia) irayishwanyaguza iranarimbuka, imodoka na yo igarama mu muhanda, irangirika cyane.

Ni impanuka yabereye ahitwa Rwandex mu muhanda uva mu Mujyi werekeza i Remera, ikaba yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, iyo modoka ikaba yari irimo umushoferi wenyine kandi ngo ntacyo yabaye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo muhanda, SSP Irere René avuga ko iyo modoka yakoze impanuka ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Kabiri, ikaba yari itwawe n’uwitwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney.

SSP Irere yatangaje ko umushoferi yisobanuye avuga ko yikanze ikamyo yarimo kubisikana na we akurira inkike(bordures) z’umuhanda na ’camera’ bakunda kwita ’Sophia’, agarutse mu muhanda imodoka ihita icuranguka iragarama mu muhanda.

SSP Irere akomeza agira ati "Uwo mushoferi urebye uko yari ameze, wabonaga ntacyo yabaye, usibye ko yagiye kwa muganga, yatubwiraga ko yumva ababara mu gatuza gusa, ariko imodoka ni yo yangiritse, yari ayirimo ari umwe".

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo muhanda avuga ko na Camera ya Polisi yangiritse bikomeye itarimo gukora, ariko ko uwayangije atari abigambiriye ahubwo ari impanuka nk’izindi, ziba zigomba kwishyurirwa n’ubwishingizi imodoka iba yarafatiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mushoferi birumvikan ko atar agambiriy ibyo

ntaganira justin yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka