Ahitwa muri "Quartier Matheus" hahiye
Agace k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali rwagati kazwi ku izina rya “quartier Matheus” kafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014.
Hahiye imiryango itanu ndetse n’ububiko (depot) by’inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Yusufu. Iyo nzu isize irangi ry’umutuku ikaba iriho ibyapa bya KIWI. Imiryango yahiye harimo iyacururizwagamo ibikoresho bya pulasitike, telemosi, n’ibindi bikoresho bitandukanye bikoreshwa mu rugo.
Hifashishijwe kizimyamuriro za polisi n’ingabo z’igihugu, mu ma saa kumi n’imwe umuriro wari umaze gucogora ariko icyeteye uwo muriro ndetse n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana.
Dore amwe mu mafoto yerekana uko byifashe mu gihe tugikomeje gukurikirana iyi nkuru.














Kigali Today
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana iduhishurire.
rwose ni ugusenga kuko satani arashaka gutwika abe kungufu.
Abahanga Bamenye Icyabiteye Byaba Umuti Wo Kwirinda Ikikibazo Kiriho Muriyi Minsi
UBUYOBOZI BWUMUJYI NIBUREBE UKO BUKOSORA INSTALLATION. UBUN TWINJIYE MU BIHENDUTSE KDI UMURIRO URI GUKORESHWA BYINSHI
Nyamara EWSA nuko itavugwa ariko akenshi niyo ibitera nkatwe i kabuga dufite ikibazo cy umuriro muke twarashakuje kobera ko ntacyo bitayeho ntacyo bakemura bagira batya bakohereza mwinshi ugatwika ibintu waba ari muke nabwo ni ikibazo mbega ni hatari.
kubera iki iki cyibazo kiri kugaruka cyane?bakoresheje ingufu zishoboka bagakemura instration?kuba nta bahasize ubuzima IMANA ishimwe.