Ahazaza h’u Rwanda hari mu ntoki z’urubyiruko- PS Mbabazi Rosemary
Kuri uyu wa gatatu tariki 22/05/2013, urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwagejejweho ibiganiro mu cyiswe Youth Connect Dialogue hagamijwe gutanga ubutumwa ku kubaka u Rwanda ruzira Jenoside binyuze mu ndirimbo, ubuhamya ndetse no mu biganiro.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko ko amateka y’u Rwanda ntacyo rwayakoraho ariko ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byarwo.
Ati: “Dufite ayo mateka, ntacyo wenda kuyahinduraho ubu, ariko icyo ufite mu ntoki zawe ni ejo hawe hazaza. Ahazaza hacu hari mu biganza byacu dushobora guhitamo kuyoborwa nayo mateka tugakomeza tukubaka u Rwanda rufite amacakubiri, cyangwa dushobora guhitamo kuvuga tuti ntacyo yatugejejeho, twereke amahanga ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’iterambere ry’Abanyarwanda bose tutitaye ku moko”.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi yabwiye urubyiruko rwa Nyamagabe ko iterambere u Rwanda ruri kugeraho nta kamaro mu gihe rwaba rugitekereza mu moko, abasaba kwitandukanya nabyo maze bakaba umusingi ukomeye w’igihugu.
“Rubyiruko nimwe bayobozi b’ejo. Nimubwire ko mushaka kubakira kuri aya mateka ya kera? Iterambere ntacyo ryaba rimaze mugifite iyo mitima ikireba kanaka, ikireba mu moko. Mwebwe igihugu kibahanze amaso, mugomba kugira fondation (umusingi) ikomeye,” PS Mbabazi.
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro byibanze ku mateka ya Jenoside hagamijwe kuyasobanura uko ari ngo rufate ingamba zo kuyirwanya, ruvuga ko ibiganiro nk’ibi biba bikenewe ngo kuko rufite inyota yo kumenya amateka uko ari, bityo rukaba rusaba ko byahoraho kandi bigasakazwa hirya no hino.

Urubyiruko rwatangaje ko rwifuza u Rwanda ruzira Jenoside n’amacakubiri, rukifuza u Rwanda rurangwa n’iterambere n’amahoro kandi rukaba rwiyemeje kubigira mo uruhare rukoresheje ingufu n’ubwenge byarwo.
Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, iy’uburezi, iy’ubutegetsi bw’igihugu, imbuto Foundation n’inama y’igihugu y’urubyiruko n’itsinda riharanira amahoro (art for Peace).
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|