Ahandi kujya mu nzego nkuru z’Ubuyobozi uri umuganga bifatwa nk’ikizira - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyuruko, Utumatwishima Abadallah, yagaragaje uburyo u Rwanda rutanga amahirwe mu buyobozi bw’Igihugu kuri buri wese, avuga uburyo yagizwe Minisitiri w’urubyiruko asanzwe ari muganga, mu gihe mu bindi bihugu kujya mu nzego nkuru z’ubuyobozi uri umuganga bifatwa nk’ikizira.

Minisitiri Utumatwishima Abadallah (hagati) atanga ubuhamya muri kongere ya RPF
Minisitiri Utumatwishima Abadallah (hagati) atanga ubuhamya muri kongere ya RPF

Uwo mugabo wabaye umuyobozi mukuru mu bitaro bya Ruhengeri n’ibya Rwamagana, yavuze ko mu bindi bihugu kujya mu nzego nkuru z’ubuyobozi uri umuganga bifatwa nk’ikizira, aho imbere ya Chairmana wa PFR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukuru w’Igihugu, yagize ati “Nishimiye icyizere mwangiriye mungira Minisitiri w’Urubyiruko”.

Minisitiri Utumatwishima yongeyeho ati “Hari urubyiruko duhura rwo mu bindi bihugu, rutumva ibiba mu Rwanda. Uramutse uri nk’umuganga uri mu isuzumiro (Consultation), umuntu akakugeraho akakubwira ko yarose wagizwe Minisitiri, ubundi nta kindi wakora uretse kumwandikira taransiferi yo kujya i Ndera, kuko ibyo ntibibaho”.

Ni ibyo yatangarije mu nama mpuzamahanga y’Umuryango RPF-Inkotanyi, yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’uwo muryango, aho yari yitabiriwe n’abatumirwa bo mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abahagarariye amashyaka y’inshuti za FPR-Inkotanyi yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abashakashatsi n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ubwo yari mu itsinda ritanga ibitekerezo mu kiganiro kivuga ku rugendo rw’imyaka 35 y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kimwe mu bikorwa byiza biranga uyu Muryango, harimo gushyira abantu mu myanya hatitawe ku byo bari byo n’aho bakomoka, ahubwo hakitabwa ku bushobozi.

Ati “Kimwe mu biranga imikorere myiza ya RPF, ni imikorere myiza ya Nyakubahwa Chairman wacu, ni uko hano mu Rwanda, uwo ari we wese yarota yageze mu mwanya runaka, birashoboka, ngira ngo ni kimwe mu bintu bikomeye imyaka 35 isigiye Abanyarwanda, Birashoboka kuri buri wese”.

Yavuze ko muri 1994 aho yavukiye hafi y’umuganda Kigali-Rubavu mu Karere ka Musanze, yabonye abantu bahunga ari benshi berekeza muri Kongo.

We nk’umuntu utarahunze, ngo yishimiye uburyo Inkotanyi zabafashe neza, aho babanaga nazo zikabaha byose birimo n’ibyo kurya, nyuma y’uko ise ubabyara ababujije guhunga.

Ati “Umubyeyi wacu ntabwo yashatse ko tujya muri Zayire, yatubwiye ijambo rikomeye, ati niba abateye u Rwanda bitwa Inkotanyi ari abana b’ababyeyi bahunze muri 59, ntabwo bari babi nta n’icyo bari barakoze kidasanzwe, nta n’icyo njye napfuye nabo, mureke dusubire mu rugo”.

Arongera ati “Mu gihe abandi bajyaga muri Zayire twebwe Umubyeyi wacu yaradushoreye turataha, duhura n’Inkotanyi ziradufasha zikatwereka aho tunyura, ndabyibuka i Musanze hari stock y’ibiryo, bakajyamo bakaduha tukabitwara dutashye. Twabanye n’Inkotanyi mu myaka ibiri abandi batarahunguka, bakajya badusura no mu ruko tukabona ko Inkotanyi batubwiraga ubwo twari duhunze ari abantu beza, niyo shusho nabonye nari nkiri umwana”.

Minisitiri Utumatwishima avuga ko uko bagendaga bakura biga mu mashuri yisumbuye, ni nako ngo habagaho bubaka ubushuti hagati yabo nta kwishishanya.

Atsinda ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, ngo ntiyari azi ko ashobora guhabwa buruse ya Leta, ariko atungurwa no gusanga agiye kwiga ikiganga.

Yashimye impanuro yahawe na bamwe mu bari mu buyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi, ubwo bari mu ngando bitegura kujya muri Kaminuza, izo mpanuro akaba ari zimwe mu ndangagaciro akigenderaho.

Yavuze ko muri izo mpanuro harimo ukwitangira Igihugu akanagipfira aho yaba ari hose, aho yatanze urugero rwa Perezida Kagame uburyo yitabye telefone imuhamagarira kujya ku rugamba, ubwo yari mu ishuri.

Yavuze ko indi ngingo yigiye kuri FPR ari ukubabarira aho kwihorera ati “Ubwo Jenosode yakorewe Abatutsi yarangiraga, abari bamaze kwica abantu bari bakiri aho hafi, kuba hatarabaye kuvuga ngo ni bihorere, abantu batahutse basubizwa inzu zabo. Kuba ingabo zari zihanganye n’Inkotanyi zarasubizwaga mu buzima busanzwe izindi zishyirwa mu gisirikare, ndibaza ko mu mibereho ya muntu abantu baguhemukiye kariya kageni, ni bake babasha kubababarira, wenda ushobora kubababarira ariko ntiwabaha imirimo, ibyo byose bigaruka ku budasa bwaranze RPF”.

Yabwiye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, urukundo, kwirinda ivangura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka