Agaya abamwita inganzwa kuko yumvikana n’umugore we ku mutungo w’urugo

Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Mutakara ho mu Kagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, avuga ko yashakanye n’umugore we Mukaneza Nelia mu mwaka wa 2013, ubu bakaba bafitanye umwana umwe, kandi ko bakoresha umutungo w’urugo mu buryo bumvikanyeho.

Atanga urugero rw’aho yiswe inganzwa, yagize ati “Nigeze kugerekesha ingurube y’ishashi nari mfite mu rugo, umudamu akaba yari yararwaye yararembye cyane, bampa ibihumbi 65, umugore arandara arasohoka, avuga ko ingurube itava mu rugo batishyuye ibihumbi 70.”

Icyo gihe ngo umugore yamubwiye ko mituweli bayishyuye, bakaba nta kibirukansa cyatuma batanga itungo ryabo ku mafaranga makeya, maze umugabo abwira abaguzi ko bayitwara ari uko bishyuye ibihumbi 70 byifuzwa n’umugore.

Ati “Abaje kuyigura barambwiye bati ese burya bwose, umugore aragutegeka? Nti ntabwo antegeka, turubahana kubera ko iyo ntamugira uyu mutungo ntabwo uba uri ahangaha, ingurube nyisubiza mu kiraro.”

Uwo muguzi yaje kugaruka ashaka kumwishyura ibihumbi 68, nyiri ingurube abyanze aramubwira ngo “neza neza umugore aranze arakuyoboye?” undi ngo yamubwiye ko atamuyoboye ahubwo buzuzanya, maze wa mugabo aramubwira ngo “nta bantu bategetswe n’abagore, nta gaciro baba bafite! Ubwo wagira ijambo mu bandi bagabo”.

Icyakora na we ngo yamushubije ko “ijambo ashobora kutarigira mu bandi bagabo, ariko ko arifite iwe.”

Ati “Yaje kuza yishyura bya bihumbi 70, maze umugore arambwira ati ubu ntabwo wari upfushije umutungo ubusa? Ibihumbi bitanu urabona hatarimo mironko zingahe zo guhahira abana?”

Mubiligi anavuga ko n’ubwo hari abagabo bo mu gace atuyemo biharira urutoki, abagore ntibarugireho ijambo, we n’iyo agiye kugurisha ibitoki abanza kubyumvikanaho n’umugore.

Ati “N’uyu munsi mu gitondo hari ibitoki nagurishije. Abaguzi batangaga 3500, umugore arambwira ati nibataduha 4000 babyihorere, ntugateze ibintu cyamunara, kandi baje kuyatanga.”

Uyu mugabo anavuga ko kumvikana n’umugore we ku mutungo w’urugo bituma urugo rwabo rugenda rutera imbere, kandi ngo nta n’induru zirurangwamo nk’ahandi hamwe na hamwe ajya yumva cyangwa abona.

Atanga urugero rwa mubyara we washatse kugurisha ahantu bashakaga kubaka isoko, umugore abyanze bararwana, biviramo umugore kwahukana.

Ati “Umugore yambwiye ko yabyanze kuko n’ubundi amafaranga umugabo yakuramo yayajyana mu kabari no mu ndaya, ejo ugasanga abana bariho barangara, nta n’icyo yabamariye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka