‘Agaseke Center’ kaje guteza imbere umuco n’ibikorerwa mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), batashye inzu izamurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ikanateza imbere Umuco, hakazabamo n’Urubohero rw’abitegura gushinga ingo (Bridal Shower).

Mu mateka y’u Rwanda, Urubohero rwabaga ari icyumba cy’uruganiriro rw’abakobwa bigishwaga uko ingo zubakwa, ari na ko bakora imirimo itandukanye irimo iy’ububoshyi bw’inkangara, ibitebo, imitiba, uduseke n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, avuga ko iyo nzu yiswe ’Agaseke Center’ izamurikirwamo ibikorwa byose bigendanye n’Umuco w’Abanyarwanda.

Urujeni yagize ati "Dufitemo n’Urubohero, abakora icyo bita ’bridal shower’ bazajya baza kuhigira uburyo bubaka urugo, dufitemo ibintu byinshi dukeneye kumenyekanisha, ni ahantu tugiye kwisanga no gusanga ibintu biteza imbere umuco wacu".

’Agaseke Center, Cultural Village’ ni inyubako iri hejuru ku musozi wa Rebero i Kigali, hari ubutaka bugari buteyeho ubusitani, aho umuntu aba areba Akarere ka Bugesera hafi ya kose, hamwe n’ibindi bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba.

Abifuza kwicara ahantu hatuje barimo kwitekerezaho, abakunda gusoma ibitabo cyangwa abafitanye imishinga y’ubukwe bifuza kuganira ntawe ubakubaganiye, bashyizwe igorora.

Mu nzu Agaseke Center harimo ibihangano by’ubugeni n’ibicuruzwa bikomoka ku bukorikori n’ububoshyi, aho umuntu yagura imyenda, ibikapu n’imitako itandukanye yo mu nzu no ku mubiri.

Hazaba hari abahanzi n’ababyinnyi b’indirimbo gakondo barimo abakoresha ingoma, inanga n’imiduri, hari abanyabugeni n’abandi bahakorera imirimo itandukanye yo guteza imbere Umuco w’u Rwanda.

Urujeni yagejejweho icyifuzo cy’uko ingendo zo kugera aho ku musozi wa Rebero zakoroshywa, avuga ko ibihakorerwa byonyine nibitera imbere ari byo bizakemura icyo kibazo.

Urujeni avuga ko abaza kuruhukira kuri ’Agaseke Center’ no kugurayo ibicuruzwa bikorwa n’Abanyarwanda, abenshi ngo ari Abanyamahanga baje gusura Umujyi wa Kigali.

Umwe mu baje kuhakorera imurikagurisha ry’imyenda avuga ko mu mashati yo kwambara acuruza hari igurwa amafaranga ibihumbi 40Frw, igurwa ibihumbi 35Frw ndetse n’igurwa ibihumbi 20Frw.

Umujyi wa Kigali uvuga ko uzashyiraho aho kunywera ikawa y’u Rwanda kuri iyo nzu ya Agaseke, ndetse ko ku matariki ya 20-26 y’uku kwezi ubwo Inama ya CHOGM izaba iteranye, kuri "Agaseke Center" hazaba habera imurikabikorwa.

Umujyi wa Kigali na RDB ntabwo byigeze bitangaza ingengo y’Imari yakoreshejwe mu gutunganya ubusitani no kubaka inzu ya ’Agaseke Center’ yubatswe i Rebero iruhande rw’Ikigo cy’Abafafaransa cyerekana Cinema, cyitwa Canal Olympia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka