Agasani online Market irindi soko uhahiraho utavuye aho uri, bakakugezaho ibyo waguze

Kompanyi ya Agasani Online Market ikora ubucuruzi kuri Internet, yatangiye gukorera mu Rwanda yizeza ubunyangamugayo imikorere no kugeza ibicuruzwa aho bikenewe, yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Umuyobozi wa Agasani Online Market, Nsengiyumva Jean de la Paix, avuga ko bazanye agashya ku masoko yo kuri interineti
Umuyobozi wa Agasani Online Market, Nsengiyumva Jean de la Paix, avuga ko bazanye agashya ku masoko yo kuri interineti

Agasani Online Market ni isoko rikorerwa kuri interineti ryavukiye mu Rwanda ritangira gukora muri Kamena 2018. Ryashyizwe ku mugaragaro ku wa 18 Ukwakira 2018.

Ni isoko rizanye umwihariko mu bucuruzi bukorerwa kuri Interineti mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, dore ko ubuyobozi bw’iyo kompanyi buvuga ko bamaze gucuruza arenga miliyoni 5Frw mu gihe cy’amezi ane y’igerageza.

Iryo soko rikorwa mu buryo bugezweho aho umuntu ashobora kujya kuri Interineti anyuze ku rubuga rwa www.agasani.com akareba icyo ashaka kugura hanyuma agakurikiza amategeko n’amabwiriza, kugeza aho bamwoherereza ubutumwa bumumenyesha ko babonye ko yaguze igicuruzwa runaka.

Bimwe mu bicuruzwa abantu bashobora gusanga ku rubuga rwa Agasani Online Market birimo; ibikoresho byo mu rugo, mudasobwa, camera, telefoni, imyenda, ibinyobwa by’ubwoko bwose n’ibindi.

Uguze ibicuruzwa bimugeraho mu gihe cy’amasaha atatu ariko abo mu Mujyi wa Kigali bo bagezwaho ibicuruzwa mu minota 30.

Umuyobozi wa Agasani Online Market, Nsengiyumva Jean de la Paix, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyo kompanyi cyavuye ku kuba inganda mu Rwanda zimaze kuba nyinshi, ariko uburyo bwo kugeza ibyo zikora ku bakiriya bukaba bukiri ikibazo. Ikindi kandi hari n’abakiriya bakenera kugira ibyo bagura bakabura ubibagezaho.

Yakomeje agira ati “Kuva ubwo ngira indoto zo gushaka uko nakemura ikibazo cy’umuntu waba afite icyo ashaka kugura ariko adafite uko akibona.”

Nsengiyumva kandi yijeje Abanyarwanda by’umwihariko abafite inyota yo kugura ibicuruzwa batagombye kujya mu masoko, ko biteguye kuzajya babibasangisha mu ngo n’aho bakorera kandi ibyo byose bigakorwa mu gihe gito, ku giciro gito.

Ati “Twebwe icyo navuga tuzanye nk’umwihariko ni ubunyangamugayo no kwirinda gutenguha abagana serivisi dutanga.”

“Ikindi kandi murabona aho isi igeze, turi mu bukungu budakenera kugendana amafaranga, ni yo mpamvu nakangurira Abanyarwanda abakoresha telefoni na mudasobwa ko icyo bisaba ari ukugira interineti gusa, ubundi natwe tukababwira duti ‘Ntibikiri ngombwa kujya ku isoko, dutume tukugireyo.”

Uguze ibicuruzwa kuri www.agasani.com ashobora kwishyura akoresheje Mobile Money, Airtel Money, Tigocash, Visa Card n’ubundi buryo bushobora kumworohera.

Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali, Uwineza Alice, yashimiye Agasani Online Market ku ruhare rwayo mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubucuruzi bwo kuri interineti.

Ati “Turabakiriye mu muryango mugari w’abikorera kandi turabizeza ko turi kumwe tuzabaha serivisi zirimo ubuvugizi, kubafasha kwamamaza ibikorwa byanyu, dufite Made In Rwanda Expo izaba ejo bundi ngira ngo mbashishikarize kugira ngo namwe iyanyu izabe ihari mu zizamurikwa.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, yashimye abagize icyo gitekerezo, abasaba gutera intambwe yo gukorana n’abafite inganda nini babafasha kugeza ibicuruzwa byabo ku bakiriya.

Karangwa kandi yabasabye kwagura ibikorwa bakava ku rwego rwo gutanga serivisi mu Rwanda gusa bakajya bajyana ibicuruzwa hanze y’igihugu.

Raporo yasohowe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD) muri 2017, yashyize u Rwanda mu bihugu 10 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite ubushobozi bwo gushyigikira ubucuruzi bukorerwa kuri interineti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka