Agapfukamunwa ntabwo kavuyeho, ahubwo ntikakiri itegeko - Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente, arahamagarira Abanyarwanda kumva ko agapfukamunwa katavuyeho, ahubwo ko katakiri itegeko nk’uko byari bimeze mu minsi yashize.

Ibi Dr. Ngirente abitangaje nyuma y’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana tariki 13 Gicurasi 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repabulika maze mu myanzuro yafatiwemo, hagasohokamo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, ariko ko abantu bashishikarizwa kukambara igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi.

Kuva icyo gihe benshi batangiye kwibaza ibintu bitandukanye ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, bamwe bakavuga ko cyarangiye kuko nta kuntu u Rwanda rwitegura kwakira inama izahuza abayobozi b’ibihugu ndetse na za Guverinoma bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), hakurwaho agapfukamunwa.

Ibi ariko abaturage bakabishingira ku kuba iyi nama iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki 20 Kamena 2022, izitabirwa n’umubare munini w’abantu kuko hateganyijwe abari hagati ya 5000 na 6000 bazaturuka ku migabane yose y’Isi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yavuze ko mbere icyorezo cya Covid-19 kigikomeye batemereraga abantu kugenda mu muhanda batambaye agapfukamunwa, kubera ko bangaga ko benshi bashobora kwandura.

Yagize ati “Twe nka Leta rero turavuga ngo niba dushyizeho ingamba tukabwira abaturage ngo mwihangane mwizirike umukanda mwubahirize ibi n’ibi, n’iyo habonetse agahenge turareka Abanyarwanda bakabyishimira kuko niyo mpamvu baba baremeye kwizirika umukanda, ni nk’uko utashyiraho Guma mu rugo ngo imare amezi menshi kandi wabonye icyorezo cyagabanutse”.

Yakomeje agira ati “Covid iracyahari ntabwo yavuyeho, turacyasaba abantu gusiga intera, gukaraba intoki, kugira isuku, ariko dusanga dukurikije uko ubwandu bugenda busa nk’ubugabanuka, kuba nta muntu n’umwe dufite mu bitraro, dushobora kumara iminsi myinshi nta muntu upfuye, turavuga tuti reka tworohereze n’Abanyarwanda kuko uretse kuba agapfukamunwa ukagira ku munwa uranakagura. Kuki wategeka umuntu ku kagura kandi uzi ko atakambaye hari icyo yakwirinda, niyo mpamvu twavuze ko atari itegeko”.

Ibi ariko ngo ntabwo bikuyeho ko Leta ishishikariza abantu bagiye mu ruhame cyangwa bahuriye ahantu hafunganye kukambara mu rwego rwo gukomeza kwirinda.

Ibyakozwe byose ni uko Leta yemera ko hari urwego rw’imyumvire mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bamaze kugeraho, ku buryo Leta yasanze atari ngombwa ko agapfukamunwa kakomeza kugirwa itegeko nk’uko Minisitiri w’Intebe akomeza abisobanura.

Ati “Harimo no kwemera ko abaturage bacu bari ‘responsible’, bageze ku rwego bo ubwabo biyumvira ibintu, niyo mpamvu tuvuga ngo ntabwo ari itegeko, ariko turabashishikariza ko nawe ugiye ahantu wumva ushobora kwandura ukambare. Byumvikane ko tutavuze ngo agapfukamunwa kavuyeho”.

Mu Rwanda kwambara agapfukamunwa byatangiye kuba itegeko tariki 18 Mata 2020, mu rwego rwo kwirinda kwanduza cyangwa kwandura Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mugemubahafi yabaturage
Tubahe amakuru agezweho atwika

Niyitegeka obedi yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Ubwo ntawuzongera kunca amande ya 25.000 mbyizere

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Ubwo ntawuzongera kunca amande ya 25.000 mbyizere

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka