Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Kuva saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, igice cy’agakiriro ka Gisozi gikorerwamo intebe, ameza n’ibitanda cy’ahitwa muri ADARWA, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, aho Polisi ikomeje kuzimya kugeza muri iki gitondo.

Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya
Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Aha mu gakiriro ka Gisozi hamaze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro inshuro zirenga 5 mu myaka itandukanye.

Tariki 3 Kamena 2019, inkongi yafashe igice cy’agakiriro ka Gisozi, ahacururizwaga imbaho n’ibikoresho byo mu nzu, harimo matela, imbaho zo mu bwoko bwa Ribuyu, amasanduku yo gushyinguramo, amatelefoni, amaradiyo n’ibindi.

Tariki 29 Kamena 2019 hashize iminsi 26 gusa, indi nkongi yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi, ifata igice cyari haruguru y’umuturirwa witwa UMUKINDO, aho hasigaye agace gato ugereranyije n’ahari hamaze gushya.

Hahiye igice cy'ahitwa muri ADARWA
Hahiye igice cy’ahitwa muri ADARWA

Tariki 17 Kanama 2021, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira aka gakiriro, ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, hakaba harahiye na za matora.

Tariki 12 Gashyantare 2023, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi, ahabikwamo imbaho. Iyi nkongi yabaye ahagana saa tanu z’ijoro, abantu bamaze gutaha.

Tariki 23 Gicurasi 2023, inkongi y’umuriro nanone yibasiye igice cy’aka gakiriro ahakorerwa hakanacururizwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, birimo intebe, ameza, ibitanda n’ibindi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye inkongi y’uyu munsi ndetse n’agaciro k’ibyangiritse.

Polisi yatabaye
Polisi yatabaye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka