“Agahozo Shalom ni ikimenyetso cy’amateka mabi, rikaba n’icyizere cy’ejo hazaza”- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yishimiye uburezi n’uburere bitangwa n’ishuri ryisumbuye rya Agahozo Shalom ry’i Rwamagana, rirererwamo impfubyi za Jenoside, aho yavuze ko ari ikirango cy’amateka mabi ya Jenoside, ariko rikaba n’icyizere cy’ejo hazaza heza.
Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 10/01/2013, ubwo yasuraga ishuri mu muhango wo gusoza amasomo, no gusubira mu buzima busanzwe kw’abanyeshuri 120 bari basanzwe baryigamo.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndashimira umwihariko w’amasomo atangirwa hano muri iri shuri, aho abaryigamo bakurikirana amasomo asanzwe, bakayabangikanya n’imyuga ishobora kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iri shuri ni ikirango cy’amateka mabi twanyuzemo, ariko ni n’ikimenyetso cy’ejo hazaza heza.”

Ishuri rya Agahozo Shalom ryigisha amasomo asanzwe, arimo imibare, ibinyabuzima, ubutabire, amateka, ubumenyi bw’isi, ubugenge, n’ikoranabuhanga, nk’andi mashuri menshi yo mu Rwanda.
Uwakumva amasomo asanzwe yigishwa muri Agahozo Shalom, yavuga ko nta gishamaje kirimo, nyamara abanyeshuri bamara kwiga ayo masomo, bakagerekaho kwiga umwuga ubabeshaho haba mu bugeni, ubuhanzi, ubukorikori, ubukanishi, gukora filimi n’izindi tekiniki zikenerwa mu mibereho ya buri munsi ya muntu.
Bandushimana Blandine na Niyigena Aime Patient, bashoje amasomo y’amashuri yisumbuye muri Agahozo Shalom, bahamya ko ubuzima butazabarushya kubera ko barangije bazi no gusana za mudasobwa zahawe abana muri gahunda yiswe One Laptop per Child.

Iyi mirimo ariko ngo siyo yonyine bashingiraho, kuko hari imyuga inyuranye bigiye muri iryo shuri, rinafite amacumbi agize umudugudu wa kijyambere witwa Agahozo Shalom youth village.
Umushinga wa Agahozo Shalom uhurije hamwe amacumbi y’abana b’imfubyi za Jenoside n’ishuri bigamo, washinzwe mu mwaka w’2008, ukaba ari inkunga y’Umunyamerikakazi witwa Anne Heyman.
Buri karere ko mu Rwanda gatoranywamo abana b’impfubyi za Jenoside bane batishoboye, batoranywa buri mwaka, bakaba ari bo bajya kwiga muri Agahozo Shalom. Abarangije mu mwaka ushize wa 2012 ni 120, naho abasigaye batararangiza amasomo ni 500.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bana baracyeye kdi baratanga icyizere cy’ejo hazaza. Perezida wacu akwiye gushimirwa uburyo yita kubanyarwanda bose by’umwihariko uburyo urubyiruko rumwisanzuraho nk’umubyeyi. ni Umubyeyi kandi koko mwiza ndetse Imana imudukomereze.