Agahinda n’ishavu by’umwana utarigeze amenya inkomoko ye - Ubuhamya

Riziki Uwimana w’imyaka isaga gato 30, ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, utarigeze amenya inkomoko ye kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Riziki Uwimana
Riziki Uwimana

Avuga ko muri iyi si ya Rurema ituwe na miliyali zirindwi z’abantu, nta muvandimwe n’umwe bafitanye isano ayigiraho, uretse abana be babiri b’abahungu barimo imfura ye y’imyaka 17 hamwe na murumuna we w’imyaka 14.

Uwimana n’abana babayeho mu buzima butaboroheye kubera ko batuye mu nzu ntoya bakodesha, y’icyumba kimwe n’uruganiriro, ari nacyo kibikwamo ibikoresho byo mu gikoni, gishobora no kwifashishwa bakagitekeramo igihe imvura iguye, kubera ko ubusanzwe batekera imbere y’umuryango.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ari umwana utazi inkomko kubera ko abarizwa mu muryango wita ku bana batazi inkomoko, witwa Child of Rwanda Family, gusa ngo mu kigo yarerewemo bavugaga ko bamutoraguranye indangamuntu, n’ubwo nyuma atamenye amaherezo yayo.

Ati “Muri Jenoside nari umwana muto utaramenya ubwenge kuko nta karere, umurenge, umudugudu nari nzi, ngo menye ngo twari aha, nta kintu mbiziho nibonye gutyo. Umuryango wanjye ntawo nibuka nta muntu n’umwe nzi, ariko mu buzima bwo mu rugo iwacu hari utuntu nibuka tungaruka mu mutwe, nko mu rugo hari amazina abantu bajyaga baza bahamagara nka yumva, ntekereza ko bashobora kuba bari abo mu nzu”.

Akomeza agira ati “Numvaga Pas, nkumva Lazaro Mugirwanake, nkumva Bizimungu Fils, nkumva hari n’undi muntu wari ufite mu mutwe hafite ikibazo bamwitaga Ndundu, hakabaho n’urugo rw’abaturanyi njya nibuka cyane, habagamo umukobwa witwa Emeritha wakoze ubukwe. Icyo gihe baranjyanye bampa fanta y’umutuku, nicyo nkunda kwibuka, bingaruka mu mutwe, nkongera kwibuka mu nzu iwacu ko twakundaga guteka kuri resho (stove), nkibuka ko twacanaga umuriro w’amashanyarazi, mu nzu habagamo ikimeza kinini”.

Ibindi Uwimana avuga yibuka ni uko abakundaga kuza iwabo bajyaga bavuga ko Lazaro yakoraga akazi ko kudoda mu Mujyi, gusa ngo ntabwo yamenya uwo Mujyi uwo ari wo, hakaba n’umukobwa witwaga Bebe wakundaga kumuheka, ariko ngo na we akiri muto yumvaga iwabo bamwita Bebe.

Ku bijyanye no kuba hari abandi bana ashobora kuba yibuka babanaga iwabo, Uwimana avuga ko nta na kimwe yibuka kuko n’uwitwa Bizimungu Fils yibuka, atazi niba ari uw’iwabo cyangwa ahandi, gusa ngo hari ibyo yibuka muri Jenoside.

Ati “Muri Jenoside ikintu njya nibuka nabwo nakuruye ndi mukuru, kuko nkiri umwana ntabwo nari kubitekereza. Nigeze kuba mbyutse mbona mu rugo abantu benshi bahagaze, birashoboka ko bari abaturanyi, barimo kuvuga ngo Lazaro baramujyanye kuri Komini, ntabwo namenya ngo ni komini yihe, gusa icyo naracyumvise. Nabonaga ko ari igikuba cyakitse ariko nari umwana ntabisobanukirwa, nyuma y’ibyo rero nibwo mperuka ubuzima bw’aho mu rugo”.

Nta kintu na kimwe yibuka ku bijyanye no gutandukana n’ababyeyi, n’ubwo avuga ko abamujyanye bamukuye aho yari kumwe na nyina.

Ati “Naje kwibona ahandi hantu ndi kumwe na mama, ariko uburyo navuga ngo twatandukanyemo, hari ahantu twari turi nkabona yahindutse, bishoboka kuba wenda bari bamwishe nyje simbimenye, aricyo gihe nabonye imodoka ziza zidushyiramo nambaye utwenda turiho amaraso, baratujyana muri Croix Rouge. Ntabwo namenya ngo ni iy’i Kigali cyangwa iya hehe, ibyo bintu nanjye njya mbikurura nkumva birimo kuncanga”.

Nta byinshi avuga ko yibuka mu gihe yabaye muri Croix Rouge, ureste kuba baraje kuhakurwa bakajya kurererwa mu kigo cy’impfubyi cyabaga ku Kimihurura, cyari gihagarariwe n’umuzungu witwaga Charlotte n’umugabo w’umwirabura bitaga Daddy, n’ubwo naho nta byinshi ahibuka kubera ko yari akiri muto.

Nyuma y’ubuzima bwo mu kigo cy’impfubyi yagiye kurererwa mu muryango wasabye kumurera, ariko ntabwo yigeze ahagirira ibyishimo nk’iby’abandi.

Ati “Mu kigo hari ukuntu twabonaga ababyeyi tukishima ngo ababyeyi baje, baranjyana rero babanza baduha iminsi micye yo gusura mu rugo. Twarajyanye tugera mu rugo, gusa nabonaga ntacyo antwaye umu papa, ariko umu mama muri iyo minsi micye tumara mu rugo tukagaruka mu kigo ntabwo nabonaga andeba neza, uretse ko nari umwana ntari mbyitayeho, cyane ko nari nariye ibiryo byo hanze kandi mu kigo tutabonaga, nicyo cyatumye numva ko nshaka kuhajya”.

Akomeza agira ati “Ntabwo nagize amahirwe yo kumererwa neza mu muryango nari ngiyemo, kuko kugeza ubu ntabwo navuga ngo narezwe nk’abandi bana, cyane ko hari amateka abigaragaza, umu papa ntacyo yari antwaye kuko ntaho twahuriraga, ariko umu mama nta na rimwe yajyaga ambwira neza mu buzima cyangwa ngo mbone anyishimiye nk’umwana. Yambwiraga amagambo akomeye n’ubu njya nyibuka, hari uburyo ubaho ukagenda ukabikurana bikakubaho karande, ukabaho utakina nk’abandi bana, utakwisanzura, utavuga, utarebana n’umuntu”.

N’ubwo hari byinshi byamubabaje mu gihe yabaga muri uwo muryango, ariko ngo hari ibyamubabaje cyane kurusha ibindi birimo gukubitirwa ubusa, guhabwa ibihano byo kutarya, gutukwa ibitutsi bikomeye birimo kagwe mu ruzi, wa rupfu we n’ibindi avuga ko byarushijeho kumukomeretsa kugeza naho yafashe umwanzuro wo kuhava, akajya gushaka aho akora akazi ko mu rugo ku myaka 14 gusa.

Nyuma yo kuva muri urwo rugo yakoragamo, yahuye n’umusore wamujyanye kwa mushiki we kugira ngo ajye ahaba ari naho yaje gutererwa inda ku myaka 14, akomeza kubaho mu buzima bushaririye ntawe afite abwira cyangwa umugira inama, adafite aho aba, kugeza aho yatangiye kujya yikodeshereza, akora akazi ko mu rugo.

N’ubwo abayeho mu buzima butamworoheye, ariko ngo mu bushobozi bwe bucye agerageza uko ashoboye abana be bakiga, n’ubwo bagiye badindira mu mashuri ariko ngo baracyiga.

Uwimana avuga ko kugeza ubu hari ibintu bimubabaza yananiwe kwakira, birimo kuba nta hantu hitwa iwabo azi.

Ati “Kugeza n’ubu ntabwo njya mbyakira n’ubwo mbikuriyemo, kubaho utazi ahantu hawe na mba, utazi umuntu wawe, mbese biragorana, noneho utaranabashyinguye ngo umenye ngo nashyinguye aha, nacyo ni ikintu kijya kinkomeresta cyane. Byakubitiraho ubuzima busanzwe, gusohorwa mu nzu, bijya bitesha umutwe umuntu akumva arasaze”.

Kimwe mu byifuzo bye ahuriyeho n’abandi bahuje ikibazo, ni uko yafashwa akabona aho kuba, kuko nicyo kibazo gikomeye bakunze guhura nacyo, kubera ko nta hantu bagira baba, kandi nta n’ubushobozi bwo kwikodeshereza bafite.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyinkuru irababaje. Sinarinziko harabana bacitse kwicumu. Babayeho Gutya gusa ndababaye nukuri ubuwasanga ahariwabo harumuntu uhicaye yarahabohoje.

Emanueli yanditse ku itariki ya: 27-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka