Agahinda k’umukobwa washutswe n’umuyobozi amutera inda afite imyaka 16

Umukobwa witwa Mukundente Raïlla wo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubutabera nyuma y’uko ashutswe n’umusore ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yamara kumutera inda akamwihakana.

Uyu mukobwa avuga ko abayeho nabi nyuma y'uko uwamuteye inda amwihakanye
Uyu mukobwa avuga ko abayeho nabi nyuma y’uko uwamuteye inda amwihakanye

Uwo mukobwa ubu ufite imyaka 20, avuga ko yatewe inda mu Ukwakira 2016 abwo yari afite imyaka 16, aho ngo yayitewe n’umusore wigaga muri Kaminuza, ngo nyuma yaratorotse agarutse ashyirwa mu nzego z’ubuyobozi.

Uwo musore ukekwaho gutera uwo mukobwa inda ni uwitwa Shyaka Aaron, umaze iminsi mike asezerewe ku nshingano ze z’ubuyobozi, aho yari umukozi ushinzwe ubukungu n’iterambere (SEDO) mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi nyuma y’amakosa yakoze mu kazi.

Mukundente avuga ko amaze imyaka ine abaho mu buzima buteye agahinda, dore ko ubu ngo acungana n’uko bucya kuko n’umubyeyi we yamaze kumwirukana mu rugo.

Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yetewe inda n’umusore wamushukishije ubukuru dore ko mu gihe yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ngo uwo musore we yari muri Kaminuza.

Ati “Uwo muhungu yigaga muri INES njye niga kuri Fatima mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Byasaga n’aho dukundana, ariko yarandutaga andusha n’amashuri, murumva umuntu ugeze Kaminuza cyane cyane ku gitsina gabo aba akurusha ubwenge bwinshi”.

Arongera ati “Yaranshutse nshiduka byabaye, sinavuga ko yanshukishaga amafaranga kuko yari umunyeshuri ntayo yari afite, ni ibitekerezo n’urukundo kumva ibyo ambwiye nkumva ko ari byo. Ni icyo cyagendeweho kugira ngo nshiduke nasamye inda”.

Uwo mukobwa avuga ko muri icyo gihe yarerwaga n’umubyeyi umwe ari we se, mu gihe ngo nyina yari yaramutaye afite imyaka ine.

Uwo mubyeyi (Papa) wari umumereye nabi kubera ko yatwaye inda, ngo yamutegetse ko bajya gufungisha uwo musore bageze mu buyobozi bw’umudugudu bumwunga n’umusore wamuteye inda.

Agira ati “Nagiye kumurega ku mudugudu wa Mpenge aho yari atuye, kubera ko nari ngiye no gutanga ikirego mu nzego zishinzwe umutekano, Mudugudu na Mutekano bahise bamuyobya budushyira hamwe baratwunga, kandi mwese murabizi ko icyaha cy’ihohoterwa kitungwa”.

Uwo mukobwa avuga ko uwo musore yanditse urupapuro yemera ko azamufasha, kubera ko yari afite ibitekerezo bya cyana ahitamo kubyemera ndetse n’umubyeyi we arabyemera.

Ati “Uwo musore yakoreye inyandiko imbere y’ubuyobozi bw’umudugudu wa Mpenge baramureka aragenda. Papa yumvise ko uwanteye inda yemeye na we yumva ko bihagije, nanjye kubera ko nari muto n’ukuntu yanyihakanaga numvise ko ubwo yemeye kuzita ku mwana akazampa imyenda y’umwana n’ibyo kurya, numva ko ari ibyo”.

Nk’uko uwo mukobwa akomeza abivuga, ngo uwo musore akimara gusinyira imbere y’ubuyobozi, bwakeye yamaze gutoroka, icyo gihe ngo uwo mwana ni bwo yatangiye guhangayika.

Ati “Nyuma yo kwemera ibyo yahise atoroka njyaho ndahangayika imyenda y’umwana ni Papa wayinguriye no muri Isange one stop center bangurira ibikoresho by’umwana, ariko kurya byari ibibazo bikomeye no guhangayika mu rugo kubera Papa”.

Ngo umubyeyi we yahise amwirukana mu rugo, inzu yagiye gucumbikamo na yo bayimwirukanamo kubera kubura ubwishyu, ubu akaba acumbitse ku muturage.

Uwo mukobwa ngo ikintu cyamubabaje cyane, ni uko uwo musore wamuteye inda, nyuma yo gutoroka ngo yagarutse aho gufatwa ngo ahanwe ahita agirwa umuyobozi (SEDO) w’Akagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi.

Ngo akimenya ko uwo musore yagarutse, yamusanze ku kazi ari na bwo yakomeje kumwihakana kugeza ubwo na n’ubu ngo amuhamagara akamusubiza amutuka.

Ati “Icyambabaje saha iyi uwampohoteye yarabonetse ndetse yagizwe umuyobozi, Leta nimfashe ahanwe kuko ubuzima bubi mbayeho kuri iyi si ni we wabigizemo uruhare. Yagarutse maze umwaka mbyaye, nagiye no ku murenge kubabwira ko uwampohoteye yabonetse ko nzi n’aho ari gukorera, ariko ubuyobozi ntibwagira icyo bumarira, ubu Shyaka Aaron ni umuyobozi muri Kimonyi”.

Arongera ati “Mu minsi ishize ubwo najyaga gucumbika ku muturanyi bansohoye mu nzu, naramuhamagaye ansubiza anyishongoraho ati ibyo ntabwo bindebe ikindeba ni ukuba nagufasha mbishaka. Rwose Leta nindwaneho imufate yanyiciye ubuzima, atuma ndeka ishuri none mbayeho nabi mu buzima bwo guca inshuro, ndi umutemberezi w’imbuto kugira ngo umwana arare ariye”.

Nyuma yo kumva uwo mukobwa, Kigali Today yavuganye na Shyaka Aaron ushinjwa guhohotera uwo mukobwa, ahakana byose mu byo uwo mukobwa amushinja n’ubwo yemera ko amuzi.

Ati “Ibyo avuga simbizi, ntabwo ari njye wamuteye inda, ndumva umwita umwana, sinzi niba warebye no ku byangombwa bye, ariko njye ndi umuntu mukuru nzi ko umwana ari uwanjye sinakwihakana inshingano. Uwo mukobwa ndamuzi twaturanye igihe kinini rwose, uramutse umpaye gahunda ukazana na we tugahura wamenya ukuri”.

Yabajijwe ku bw’urwo rupapuro yanditse yemera gufasha uwo mukobwa bikekwa ko yateye inda, asubiza agira ati “Kuki umuntu akwereka ibintu nawe ukemera ngo nibyo! Abaye afite urwo rupapuro byaba binoroshye byaba ari gihamya ikomeye afite, njye urwo rupapuro sinduzi.

Urwandiko Shyaka yasinyiye imbere y'ubuyobozi bw'umudugudu wa Mpenge yemera ko yateye uwo mukobwa inda kandi ko azamufasha
Urwandiko Shyaka yasinyiye imbere y’ubuyobozi bw’umudugudu wa Mpenge yemera ko yateye uwo mukobwa inda kandi ko azamufasha
Abahamya babonye Shyaka yandika ayo masezerano
Abahamya babonye Shyaka yandika ayo masezerano

Ibyo avuga simbizi, gusa agitangira kumbeshyera yazanye n’umuryango we barabimbaza ndavuga nti si njye, baragenda nanjye ndagenda kandi byari mu mpera za 2018, nta handi hantu nahuriye na we, hashize imyaka ibiri ntaragaruka ngo ambaze ati bite”.

Nyuma yo kumva izo mpande zombi, Kigali Tiday yanyarukiye mu Murenge wa Kimonyi kuvugana n’ubuyobozi bukuriye Shyaka, mu rwego rwo kumenya neza iby’icyo kibazo.

Nteziryayo Epimaque, Umuyobozi w’umusigire mu Murenge wa Kimonyi, yavuze ko Shyaka atakiri mu mirimo ya Leta nyuma y’amakosa yagiye amuranga mu kazi.

Uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu ari gushakishwa ngo agire ibyo asobanura bijyanye n’inshingano yari ashinzwe, dore ko ngo ku biro by’umurenge hakomeje kuza umubare munini w’abaturage baza kurega Shyaka.

Ati “Ari muri ba bakozi bo mu tugari basaga 30 birukanywe. Uwo mwana w’umukobwa ndamuzi yigeze kugera ku murenge arega uwo musore afite n’urwo rwandiko. Uyu muhungu rero, reka nkubwire ntabwo uwo mukobwa ari uwa mbere cyangwa uwa kabiri, maze kwakira ikirego cy’abakobwa benshi bavuga ko yabateye inda”.

Arongera ati “Uko bigaragara ari kwihishahisha kuko natwe turi kumushakisha nyuma y’uko yagiye afata iby’akazi akabyiyitirira. Ubu hari abaturage benshi baza batugana bamurega amanyanga. Ubwo natwe turi buze gufatanya tumushake, ubwo n’uwo mukobwa ikirego nakigeza kuri RIB na yo iradufasha, byanze bikunze tuzamufata”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko butigeze bumenya ikibazo cy’uwo mukobwa, buremeza ko bugiye kugikurikirana nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Gasoromanteja Sylvanie, Umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Ati “Ikibazo cyo twakimenye, nkimenyeye aha tugiye kugikurikirana, ariko tunakangurira abana b’abakobwa kutihererana ibibazo bakabigeza ku nzego z’ibanze zibegereye na RIB, n’izindi nzego zirahari zakwitabazwa kugira ngo barenganurwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mume nimero yuwo mwana wumukobwa ndashaka kumwohereza amafranga yo kumufasha kuri momo, numvishe binkoze mumutima.

Emmy yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Mume nimero yuwo mwana wumukobwa ndashaka kumwohereza amafranga yo kumufasha kuri momo, numvishe binkoze mumutima.

Emmy yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

ararye ari menge ibyo byose bimaze iyomyaka abobayobozi ntibariho sha mujye mukomeza Imanairabibona

dunia yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Heee ariko ibi nibiki mu Rwanda kweli uyu mwana yabuze umurenganura aho atuye nta bayobozi bahari ngo bamufashe kugana inkiko zifate imyanzuro ko aribyo birambye ubu uyu wamwuriye angana atya ashibora no kumwicisha kugirango problem irangire nzaba mbarirwa

Luc yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka