Agaciro Umunyarwanda yagejejweho na FPR ni intambwe ikomeye – Guverineri Uwamariya
Chairperson w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburasirazuba akaba na guverineri w’iyi ntara arashima politiki ya FPR yahinduye isura mbi yari ku Munyarwanda none ubu n’abanyamahanga bakaba bifuza kuba Abanyarwanda.
Odette Uwamariya yabivuze kuri uyu wa 02/04/2012 ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Ngoma bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvutse.
Uwamariya yavuze ko FPR yakuye Umunyarwanda ahantu habi nyuma yuko Jenoside iba mu Rwanda none ubu kuba Umunyarwanda byifuzwa n’abanyamahanga.
Yagize ati “Ku bantu babaga hanze nyuma ya 1994 kuvuga ko uri Umunyarwanda byatumaga bakubonamo Jenoside ariko ubu uravuga u Rwanda abantu bakumva igihugu kiza kiri gutera imbere abantu bifuza guturamo. Ibyo byose biva ku gukora k’umuryango wacu byatumye twihesha agaciro.”
Chairman w’umuryango kur wego rw’akarere ka Ngoma, Mupenzi George, yavuze ko ubushake no gukora aribyo byatumye umuryango wa FPR ugera kuri byinshi ari nazo mbuto z’agaciro Umunyarwanda afite ubu.
Chairman akomeza avuga ko ibikorwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Ngoma bagaragaje muri iki gikorwa cyo kwizihiza isabukuru, bigaragaza ko abanyamuryango bagize ubushake no kwitanga ibibazo u Rwanda rufite rwabyikemurira maze tukaguma guharanira agaciro kacu.
Yagize ati “Abanyamuryango bacu bagaragaje ukwitanga gukomeye baremera abatishoboye baboroza inka 609, ihene 400, banubakira inzu umuntu utishoboye. Kwikemurira ibibazo niko gaciro kacu kuko agaciro aritwe tugaharanira.”
Senateri Nshunguyinka Francois wari witabiriye ibi birori yavuze ko ibyo umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze kugeza ku Banyarwanda ari byinshi ariko ngo ntibivuze ko abantu bakwirara kuko ibikenewe kugerwaho bikiri byinshi.
Abanyamuryango batandukanye batanze ubuhamya ku butegetsi bubi bwabahezaga mu mashuri bitewe n’ubwoko, uturere bwatumye badatera imbere.
Ibirori byo kwizihiza isabukuruy’imyaka 25 y’umuryango FPR byaranzwe no guhemba abahize abandi mu mikino itandukanye mu mivugo no buhanzi bw’indirimbo. Ibi birori kandi byashojwe n’ubusabane bw’abari bateraniye aho.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|