Agaciro Development Fund izafungurwa ku mugaragaro ejo

Kuwa kane tariki 23/08/2012, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame azayobora umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigega cyiswe Agaciro Development Fund mu rwego rw’igihugu.

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Rwangombwa John, Agaciro Development Fund ni uburyo abantu bazifashisha batanga umusanzu wo kubaka igihugu ku bushake.

Igitekerezo cyo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyavuye mu nama y’umushyikirano y’umwaka ushize, aho Abanyarwanda n’abatuye mu mahanga basabye gutanga umusanzu wo kubaka igihugu ku bushake binyuze mu kigega cya “Nation Solidality Fund”.

Byabaye ngombwa ko iyi gahunda yihutishwa muri uyu mwaka wa 2012 bitewe n’Ibihugu bimwe na bimwe byatitindije inkunga byageneraga u Rwanda. Aho kwitwa “Nation Solidality Fund” izina ryaje guhinduka ”Agaciro Development Fund”.

Rwangombwa yavuze ko Abanyarwada ari bo basabye ko gahunda yihutishwa, kuva aho inkunga zihagarariye. Gusa atangaza ko amafaranga azava muri iyi gahunda atari ayo gusimbura inkunga zahagaze, ahubwo ni ukunganira imari iri mu gihugu ndetse n’iyava hanze.

Yagize ati “Tuzakora ubukangurambaga buhagije kandi tworohereze abantu kugeza ayo mafaranga ahagenwe, kuko ntawe uzayatanga ku gahato”.

Mu karere ka Gatsibo Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigega,”Agaciro Development Fund” uzaba tariki 31/08/2012, ukazitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, abafatanya bikorwa b’abakarere, ba rwiyemeza mirimo, bose bakomoka mu karere ndetse n’abaturage bose batuye mu karere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo ni kiza,ariko ndibaza twebwe abanyarwanda hari icyo kizatumarira? ese kizakemura ikibazo cy’ubukene kw’iterambere kiri mucyaro?gusa mfite impungenge ko iki kigega kitwa Agaciro D.fund,uzasanga nacyo kimeze nk’ibindi,aho usanga aho kuzamura abanyarwanda byizamurira ababikoramo.baba bakabije cyane ngo babubahe bakora ahantu hakomeye.Imodoka nziza,umushara wo hejuru,nibindi....nzaba ndeba nanjye.

john yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka