Afurika yiteguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umugabane wa Afurika atariwo ugira uruhare runini mu mpamvu zitera imihindagurikire y’ikirere, ariko witeguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura icyo kibazo.

Yabitangaje kuri uyu wa 31 Ukwakira 2021, mu nama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi (G20) aho baganiraga ku mihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko bitewe n’ibyavuye mu nama ya COP-26 bisa n’aho nta mwanzuro wari waboneka, na none raporo ya IPCC yerekana ko igihe ari kinini cyangwa gito kugira icyo bakora.

Yavuze ko nta gikorwa gifatika cyari cyakorwa ku cyemezo cyo gukusanya miliyari 100 z’Amadorali buri mwaka agamije kubungabunga ibidukikije ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’uko byari biteganyijwe.

Yongeyeho ko iyo nama ya G20 y’uyu mwaka, hakwiye kwibukwa iyo mihigo ndetse ko hanakenewe gahunda yo kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikize byihariye 80% by’ibyuka ihumanya mu kirere, ko Afurika atariyo igira uruhare runini mu mihindagurikire y’ikirere, ariko initeguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura impamvu zose zitera iyo mihindagurikire y’ikirere.

Yakomeje avuga ko muri Nyakanga 2021, umuryango w’Ubumwe bwa Afurika washyizeho gahunda nshya y’imyaka itanu igamije gukora ku buryo uyu mugabane uhora utoshye (African Union Green Recovery Action Plan), ufite ingufu zisubira, urusobe rw’ibinyabuzima no gushyiraho umutungo w’amafaranga agamije kubungabunga ibyo bikorwa.

Yanashimangiye ko hakenewe kuvugurura imisanzu yagenwe na buri gihugu kugira ngo bihuzwe n’icyo cyifuzo.

Mu Rwanda, ngo hashyizweho ingamba z’igihugu zijyanye no gukonjesha, kugira ngo uburyo busanzwe bwo gukongesha (Hydrofluorocarbones) bugira uruhare runini mu gutera ubushyuhe isi buhagarikwe.

Yavuze ko icyo gikorwa kijyanye n’amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.

Perezida Kagame yongeyeho ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano byuzuye, ari kimwe mu bishobora gutuma ingamba zafashwe mu kugabanya umuvuduko w’imihindagurikire y’ikirere uriho.

Yunzemo ko yizeye ko ibyihutirwa ku mihindagurikire y’ikirere aribyo bizaherwaho mu nama ya COP-26, izatangira ku munsi w’ejo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka