Afurika y’Iburengerazuba ihanganye n’ibindi byorezo byiyongera kuri Covid-19

Ishami rw’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko uretse icyorezo cya Covid-19, Afurika y’Iburengerazuba ubu ihanganye n’ibindi byorezo birimo icyitwa ’Marburg’ ndetse na ’Ebola’, ku buryo ngo bishobora kurenga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021, Mati-shidiso Moeti, Umuyobozi uhagarariye WHO muri Afurika, yavuze ko ibyo byorezo bishya ari ikibazo gikomeye kuri za Guverinoma z’ibihugu kuko n’ubundi zari zihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Moeti ati "By’umwihariko duhangayikishijwe na Afurika y’Iburengerazuba, guhangana n’ ibyorezo birenze kimwe ni ikibazo gikomeye kandi kigoye".

Ku wa Mbere tariki 16 Kanama 2021, ni bwo igihugu cya Côte d’Ivoire cyatangiye gukingira abakozi bo mu nzego z’ubuzima mu Mujyi wa Abidjan, nyuma y’uko hagaragaye umurwayi wafashwe n’iyo virusi mu mpera z’icyumweru gishize.

Abayobozi bo muri icyo gihugu batangaje ko ari ubwa mbere Ebola yongeye kugaragara muri icyo gihugu guhera mu 1994. Ikaba ngo yaragaragaye ku mwana w’umukobwa ufite imyaka 18 wari waratembereye muri Guinea, igihugu gituranye na Côte d’Ivoire.

Mu Cyumweru gishize kandi, ni bwo Abayobozi bo mu nzego z’ubuzima muri Guinea batangaje ko umuntu wa mbere yishwe n’icyorezo cya Marburg, icyo na cyo ngo kikaba kijya kumera nka Ebola.

Moeti avuga ko buri mwaka Afurika ihura n’ibyorezo byinshi kurusha utundi turere. Yongeyeho ko inzego z’ubuzima muri Afurika y’Iburengerazuba, by’umwihariko zifite imbaraga nkeya kurusha mu bindi bice by’Umugabane.

Ni mu gihe imibare itangwa na WHO igaragaza ko guhera mu kwezi gushize, icyo gice cyagize umubare munini w’abantu bicwa na Covid-19, kuva icyo cyorezo cyakwaduka.

By’umwihariko imibare yazamutse cyane muri Côte d’Ivoire, Guinea na Nigeria, kandi n’ubundi ibyo bihugu ni byo bivugwamo ibyo byorezo bishya.

Ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021, ni bwo Guverinoma ya Côte d’Ivoire yatangaje ko hagaragaye abantu bafite ibicurane bituruka ku biguruka ’H5N1’, icyo cyorezo ngo kikaba cyagaragaye hafi y’Umujyi w’ubucuruzi wa Abidjan, ubu Guverinoma ikaba ngo yafashe ingamba zo kugabanya ikwirakwira ryacyo.

Mamadou Samba, Umuyobozi w’Urwego rw’ubuzima muri Côte d’Ivoire na we wari uri muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati "Guhangana n’ibyorezo bitatu icyarimwe ni ibintu bigoye cyane ku rwego rw’ubuzima urwo ari rwo rwose".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka