Afurika y’Epfo: Umuturirwa wahirimye, abantu batanu bahasiga ubuzima

Muri Afurika y’Epfo, abantu batanu bapfuye abandi bagera kuri 50 bo bari baheze munsi y’ibikuta by’inyubako y’umuturirwa igeretse gatanu, yasenyutse ikirimo kubakwa mu Mujyi wa George, mu Ntara ya Western Cape, impamvu y’uko gusenyuka ikaba itahise imenyekana.

Tariki 7 Gicurasi 2024, itsinda ry’abashinzwe ubutabazi aho iyo nyubako yasenyutse, bavuze ko bashoboraga kuvugana n’abaheze munsi y’ibikuta byayo, nyuma yo gukora ijoro ryose bagerageza kubakuramo.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abakozi 26 muri 75 bari kuri iyo nyubako mu gihe yagwaga, batabawe mu gitondo, bagakurwa munsi y’ibikuta byari byabagwiriye, ariko mu gihe cyo kubakuramo, basanga batanu muri bo bapfuye, imirambo yabo ihita ijyanwa ku bitaro.

Mu bandi 49 bataratabarwa ngo bakurwe munsi y’ibyo bikuta, itsinda ry’abashinzwe ubutabazi ryavuze ko ryasohoboye kuvugana na 11 muri bo.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya Ibiza, Colin Deiner, yagize ati, “bane muri bo, bari mu gice cyo hasi cyane cy’iyo nyubako yaguye, hari icyizere ko hari abakirimo bazima”.

“Ikihutirwa ni ukubanza gukuramo abaheze munsi y’ibikuta bose, ibyo bishobora gufata umunsi umwe, hanyuma, abashinzwe ubutabazi, bakabona gutangira kwegura ibikuta ku bice bitandukanye by’iyo nzu.

Yakomeje agira ati: “ Ni igikorwa gikomeye, abantu benshi baheze muri iyo nyubako yasenyutse, ni nko gushaka urushinge mu byatsi…”

Impamvu yateye uko gusenyuka ntiramenyekana, ariko Polisi yo muri ako gace yahise ifungura iperereza ifatanyije n’ubuyobozi bwo muri ako gace ngo ngo hamenyekane icyabiteye.

Perezida w’Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa, icyo gihe yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yagize ibyago, asaba ko ubutabazi bukorwa byihuse kugira ngo abatapfuye batabarwe hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka