Afurika y’Epfo: Ukekwaho gutwika Inteko Ishinga Amategeko yatawe muri yombi

Inkongi y’umuriro yibasiye ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 barayizimya, nyuma yongera gushya ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ukekwaho gutwika iyo nyubako akaba yatawe muri yombi.

Nyuma y’amasaha 24 yo guhashya iyo nkongi guhera ku Cyumweru itangira, ngo byagaragaraga ko abashinzwe kuzimya inkongi bashoboye kuyihagarika, ariko ku wa mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita inkongo yongera kuzamuka ifite ubukana bwinshi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ byatangaje ko "Umuriro wongeye gufata igisenge cy’iyo nzu ikoreramo inteko ishinga amategeko, ibirimi by’umuriro bisenya igice kimwe cyayo burundu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu Mujyi”.

Abashinzwe ubutabazi bari batangaje ko bashoboye kuzimya iyo nkongi ku buryo ngo hari hasigaye abashinzwe kuzimya inkongi (pompiers) bagera ku icumi gusa, ariko umuriro wongeye kwaduka, mu minota mikeya hari hageze abashinzwe kuzimya bagera kuri mirongo itatu (30) bagerageza ibishoboka byose ngo bazimye iyo nkongi.

Hari umugabo wafatiwe aho mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo kwiba no kuba ari we wateje iyo nkongi. Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’aho muri Afurika y’Epfo, uwo mugabo wafashwe, azakurikiranwa ku byaha birimo no kwangiza umutungo wa Leta, bikaba biteganyijwe ko uwo mugabo agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022.

Ku bijyanye n’ibyangirikiye muri iyo nzu, kugeza ubu ngo ntibiramenyakana byose, ariko ikizwi neza ngo ni uko iyo nyubako idashobora kongera gukorwamo mbere y’amazi atatu.

Iby’ibanze byavuye mu iperereza ririmo gukorwa kuri iyo nkongi, byagaragaje ko yaturutse mu bice bibiri bitandukanye by’iyo nzu, kuko amazi yari afunze ngo byatumye uburyo bwo kuzimya inkongi bwikoresha ‘système d’extinction automatique’ bunanirwa gukora uko bikwiye.

Raporo y’iryo perereza ngo igomba gushyikirizwa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, na we wari wageze ahabereye iyo nkongi ku Cyumweru agiye kureba uko ikibazo kimeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka