“Afurika tugomba kwanga guhora dufashwa” - Paul Kagame
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 11 Ukwakira 2011 nyakubahwa Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bikomeje kurebwa nk’ibihugu bigomba gufashwa gusa, ati rero ibi bigomba guhinduka tukarebwa nk’ibihugu byo gushoramo imali kandi ikunguka.
Muri iki kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri, hari abanyamakuru benshi b’ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga.
Ibibazo byinshi byabajijwe byibanze ku bukungu, imibanire n’ibindi bihugu cyane cyane umubano w’u Rwanda n’ubufaransa ukomeje kugenda uba mwiza, banagaruka kandi ku mpinduka ziba mu myanya ya politiki mu Rwanda.
Ku bibazo by’ubukungu abanyamakuru bifuje kumenya ingamba u Rwanda rufite mu gukomeza kurinda ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka mu gihe ku isi ndetse no mu karere havugwa ihungabana ry’ubukungu.
Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati: “Ni byiza ko ingamba twafashe zagize icyo zitumarira kandi tuzakomeza no kubungabunga ubukungu bwacu, gusa ariko tugomba no gutekereza muri rusange icyo twakora kugira ngo ibirimo kuba kubandi bitazatugeraho kandi tukaba twanabafasha kugirango bave mu bihe barimo mu gihe kihuse.”
Ku kibazo cy’imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane ubufaransa nk’uko cyagarutsweho na benshi Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ati: “Mu gukemura ibibazo intambwe ya mbere ni uguhura mukaganira ni aho rero dutekereza ko umubano wacu n’ubufaransa utuganisha.”
Mu gusobanura uko impinduka ziba yaba muri Guverinoma cyangwa se no mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’igihugu atari we ziturukaho, Perezida Kagame yasobanuye ko imigendekere y’izi mpinduka iba nk’uko biteganyijwe mu Itegeko Nshinga.
Aha yatanze urugero ku ikorwa ry’amatora y’abasenateri yibutsa ko Itegeko Nshinga riteganya igihe umusenateri amara mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo ashimangira ko imvano y’impinduka idakwiye kumwitirirwa, anongeraho ko impinduka ntaho ziba zihuriye n’ibiba byavugiwe mu itangazamakuru. Yagize ati : “Hari benshi batunguwe bitewe n’ibyavugwaga ntibabibone.”
Yasobanuye ko ikigamijwe ari uko mpinduka zijyana ku iterambere ry’igihugu muri rusange ati :”Iyo mvuga ikipe mba mvuga ikipe y’igihugu, ntabwo ari ikipe ikorera igice kimwe cyangwa se club.”
Yongeyeho kandi ko ihinduranwa ry’abayobozi riba rigamije kongera ibyiza n’iterambere igihugu cyifuza, mu mvugo izimije avuga ko umukinnyi aba adasabwa gukina ku mwanya umwe, ashimangira ko ahubwo igikenewe ari uko hatangwa umusanzu na buri wese aho bigaraga ko ukenewe, bityo bikagirira ahantu hose akamaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|