Afurika n’u Burayi ntibikwiye kubangamirana-Perezida Kagame

Perezida Kagame, mu nama mpuzamahanga y’u Burayi ku Bufatanye mu Iterambere (EDD 2017) irimo kuba kuva 07-08 Kamena 2017, yavuze ko atabona impamvu Afurika n’Uburayi bikwiye kuba birebana ay’ingwe mu nyungu zitandukanye.

Perezida Kagame mu nama ya EDD 2017 mu Bubiligi
Perezida Kagame mu nama ya EDD 2017 mu Bubiligi

Yavuze ko bitumvikana ko iyi migabane ihora irebana nk’ihanganye, kandi nyamara bigaragara ko igihe bahisemo gukorana bose babyungukiramo.

Perezida Kagame yabivuze mu gihe guverinoma nyinshi z’ibihugu by’u Burayi zigaragaza ko zihangayikishijwe n’abimukira bisukiranya bya hato na hato bava muri Afurika berekeza ku mugabane w’Uburayi.

Raporo y’inzego z’ubutasi za Australia iherutse gukorwa yagaragaje ko mu myaka itatu iri imbere abaturage basaga miliyoni 15 bashobora kuva muri Afurika berekeza mu Burayi.

Uburayi usanga ariko buhangayikishijwe n’abimukira bo muri Afurika bahungirayo mu gihe ku rundi ruhande usanga ibigo bikomeye by’ubucuruzi byo mu Burayi ndetse n’abarimu baho ku rwego rwa kaminuza birukira muri Afurika. Ibi bigakorwa mu kwagura ubucuruzi ahanini mu bya peteroli, amabuye y’agaciro n’ishoramari.

Ageza ijambo ku bari bitaberiye iyo nama, i Buruseli mu Bubiligi, Perezida Kagame yavuze ko hakwiye ko uburenganzira n’umutekano w’abaturage baturuka ku mugabane umwe bajya ku wundi bigomba kubahirizwa ku mpande zombi.

Yagize ati “Muri iki gihe gufata icyemezo cyo kuva mu gihugu cyawe gituruka ahanini ku kuba umuntu yumva igihugu cye kitamugeza aho yifuza kugera.”

N'imwe mu nama zitabirwa n'abantu bakomeye batandukanye
N’imwe mu nama zitabirwa n’abantu bakomeye batandukanye

Perezida Kagame yari yatumiwe na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Jean Claude Juncker, muri iyo Nama Mpuzamahanga y’Uburayi yiga ku bufatanye mu iterambere
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo muri Afurika n’ab’u Burayi ko abantu bakagombye gukura amasomo ku mateka yabo, kandi ko bakwiye kujya bagira ibyo baganiraho nk’inshuti.

Ati “Ikibazo cy’abimukira giterwa na politiki ziba zimaze igihe zitaranyura abaturage cyangwa se zitanabanogeye na gato.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni byo twakagombye kuba twigaho mu maguru mashya. Niba turi mu biganiro bishingiye k’ukuri, atari amarangamutima gusa, twagombye kuba tubona ko nta mpamvu Afurika n’u Burayi bikwiye kuba byumva ko kimwe kibangamiye ikindi.

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira u Burayi ko ari umufatanyabikorwa mwiza mu nzira y’iterambere igihugu kirimo.

Inama Mpuzamahanga y’u Burayi y’Ubufatanye mu Iterambere ni imwe mu nama zikomeye zitegurwa n’u Burayi ngo zige ku bibazo biba bihangayikishije isi. Itumirwamo inararibonye mu iterambere zitandukanye zikiga cyane cyane ku guhashya ubukene bwugarije isi harebwa uruhare rw’abikorera mu iterambere.

Inama ya EDD 2017 mu Bubiligi
Inama ya EDD 2017 mu Bubiligi

Inama nk’izi zibaho kuva muri 2006. Mu yo muri uyu mwaka Perezida Kagame yasabye ko imigabane yombi ifatanya mu kubaka urwego rw’abikorera rutanga icyizere kandi hakitabwa cyane ku bagore n’urubyiriko.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ingufu n’ubushake urubyiruko rw’u Rwanda rufite bituma rurushaho guhanga udushya, ari na yo mpamvu ngo igihugu gishyira ingufu mu ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka