Afurika ikwiye kuba iri imbere y’aho turi ubu - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ifite byinshi byayiteza imbere ariko ikibazo ari ukumenya ibyo abayituye bagomba gukoresha, kugira ngo bagere kuri iryo terambere.

Ni bimwe mu byo yagaragarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi, mu nama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga muri Afurika, abashoramari n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, Africa CEO Forum.
Muri iyi nama Perezida Kagame yagize uruhare mu kiganiro kigaruka ku mirongo migari ya politiki, ibikorwa n’imiterere y’abantu ikenewe bijyanye n’aho Isi igeze uyu munsi, ari naho yagaragarije ko Afurika ikwiye kuba imbere y’aho iri ubu, kuko ifite byinshi byayiteza imbere ariko ikibazo ari ukumenya ibyo bagomba gukoresha kugira ngo bagere kuri iryo terambere.
Yagize ati “Dufite mu maboko yacu icyo twakwifuza gukora cyose, kandi tukabyungukiramo. Ku rundi ruhande ariko, tuba tuniteze ko hari uwaza kugira ngo adukorere ibyo twifuza, ibyo bizakomeza gutyo kugera ryari?”
Yungamo ati “Dufite ubumenyi, intumbero, umutungo kamere, inzego, Afurika yari ikwiye kuba iri imbere y’aho turi ubu, kandi ntabwo twari dukwiye kwirara ko hari icyakozwe hano cyangwa hariya, dukwiye gukora ibyo tugomba gukora, kandi dufite igisabwa cyose kugira ngo bikorwe.”
Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo cyo kuba uwo mugabane utagera ku itarambere wagakwiye kuba uriho.
Ati “Ni twe ubwacu bibazo byacu, twihaye umurongo kuri icyo kibazo tugakorera hamwe, kuko twohereza hanze ibikenerwa bikadusubizwa byamaze gutunganywa. Twohereza impano zikavamo abafite ubunararibonye baza kutwigisha.”

Muri iyi nama kandi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko hari abatekereza ko afitanye ikibazo na Perezida Paul Kagame, ariko ko ari ukwibeshya.
Ati “Abantu bashobora gutekereza ko njye na Perezida Kagame dufitanye amakimbirane, ndetse bamwe muri mwe mushobora gutekereza ko hashobora kwaka umuriro mu gihe twicaye twegeranye.”
Umunyamakuru Larry Madowo, yakomoje ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, abaza Perezida Kagame niba gushakira igisubizo mu biganiro bya Doha atari ukudaha agaciro inzira yo kwishakamo ibisubizo ku mugabane wa Afurika, kuko bigaragara ko inama imwe yagiranye na Tshisekedi i Doha, yatanze umusaruro kurusha ibiganiro bya Luanda na Nairobi byari bimaze igihe.
Mu kumusubiza Perezida Kagame yagize ati “Ntekereza ko hari ibiganiro byinshi biri kubera icyarimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar na Amerika ntabwo twavuga ko twageze ku cyo twifuzaga, buri wese ari kugerageza.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bagomba kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo baganamo, ariko bikajyana n’ubundi no gukorana n’abafatanyabikorwa.
Perezida wa Côté d’ivoire Alassane Ouattara, yagaragaje ko ubukungu bwa Afurika bwagiye bukomwa mu nkokora n’ibintu byinshi, aho bimwe mu bihugu byo kuri uwo mugabane byagiye bizahazwa n’ibibazo by’intambara n’umutekano muke, ubwiyongere bw’imitwe y’ibyihebe n’ihindagurika rya hato na hato ry’abayobozi muri Politiki.
Perezida Ouattara rero agasanga Afurika ikwiye kwijyanisha n’igihe Isi igezemo, aho iterambere ry’uwo mugabane ryagerwaho igihe ibihugu byose byaramuka bihuriye ku cyerekezo kimwe, cyo guteza imbere ubukungu hitabwa ku by’ingenzi umuturage akenera, gukoresha imbaraga zisubira no gukoresha ikoranabuhanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iyo nama igira iti “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?”
Inama nk’iyi y’ubutaha biteganyijwe ko izabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2026.
VIDEO - Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame nk'uko abantu bashobora kuba babitekereza ko bafitanye amakimbirane, biturutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi… pic.twitter.com/kuuYw125hu
— Kigali Today (@kigalitoday) May 12, 2025
Ohereza igitekerezo
|