Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa n’ubwo hari byinshi itumiza hanze - Minisitiri Ngirente

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro imyiteguro y’inama mpuzamahanga ya 12, y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), akaba yavuze ko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko umugabane wa Afurika muri 2019 watumije hanze ibiribwa bifite agaciro ka miliyari 43 z’Amadorari. Nyamara Afurika ngo ifite ubushobozi bwo kwihaza ku biribwa byinshi itumiza hanze nk’umuceri, ingano, ibigori, soya n’ibindi.

Ni inama izabera mu Rwanda kuva ku itariki 5 kugeza ku ya 9 Nzeri uyu mwaka.

Mu nama nk’iyi iheruka kuba umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko kwihaza mu biribwa biri mu by’ingenzi byafasha Isi na Afurika, by’umwihariko kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Ubwo Umukuru w’igihugu yavugaga ibyo, Afurika byavugwaga ko yihariye 35% by’abibasiwe n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije mu Isi.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yabajijwe uburyo impinduramatwara mu buhinzi n’ubworozi zafasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyatumye uyu mugabane udohoka mu rugamba rwo kwesa imihigo ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Icyo gihe yavuze ko 70% by’Abanyafurika bafite imyaka y’ubukure, bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro no kuwongerera agaciro. Iyo abo bantu bose badahagaze neza rero na Afurika ntabwo iba ihagaze neza.

Yavuze ko mu buryo bufatika, Umugabane ukeneye impinduramatwara mu miterere y’uruhererekane rw’ibiribwa, no gukora ku buryo buri wese abona ibiribwa akeneye bitamuhenze kandi nta busumbane burimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka