Afurika ifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije Isi - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abantu, bafite imbaraga zo gukora biganjemo urubyiruko, bityo ko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu Isi ihura nabyo.

Perezida Kagame mu nama i Davos
Perezida Kagame mu nama i Davos

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cyitwa Timbuktoo, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko igamije guhanga udushya mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Iyi gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), yafunguriwe ku mugaragaro i Davos mu Busuwisi, ahateraniye inama mpuzamahanga y’ubukungu ku Isi (World Economic Forum).

Perezida Kagame witabiriye uyu muhango wo gufungura iki kigo, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abafite imbaraga zo gukora, bityo ko bakeneye gufashwa kugira ngo babashe gukemura ibibazo by’ingutu Isi ihura nabyo.

Yagize ati “Afurika ifite abantu bafite imbaraga zo gukora mu gukemura ibibazo by’ingutu Isi ihura nabyo. Ntidukwiye kongera kwemera ko ikindi kiragano cy’urubyiruko rw’Afurika, rutabasha kubona ubushobozi n’ibikoresho bibafasha kugera ku byo bagaragaza bashoboye byose.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzatanga amafaranga angana na Miliyoni 3 z’Amadorali ya Amerika, mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga uzafasha urubyiruko mu kubyaza impano zabo umusaruro no kuzikoresha neza.

Yakomeje agira ati “Hamwe n’intego ya timbuktoo ya Miliyari imwe y’Amadorali, dushobora guha amahirwe menshi urubyiruko rwo muri Afurika gukoresha impano zarwo no guhanga udushya no kuzikoresha neza. U Rwanda ruzatanga Miliyoni 3 z’Amadolari muri iki kigega. Isi irahinduka ku muvuduko mwinshi, kandi natwe tukomba kugendana nawo.”

Perezida Kagame yasabye kandi abandi bafatanyabikorwa batandukanye kugira uruhare mu gutanga inkunga ikenewe, izafasha iki kigo kubasha kugera ku ntego zacyo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko icyerekezo cya Timbuktoo gihuza na gahunda za Guverinoma y’u Rwanda, bityo ko aya ari amahirwe akomeye yo kuba icyicaro gikuru cy’iki kigo kizaba kiri i Kigali, ndetse ahamagarira buri wese kuzaza kubyaza umusaruro amahirwe iki kigo kizatanga.

U Rwanda nirwo ruzakira icyicaro gikuru cya Timbuktoo ndetse n’ikigega cyo gushyigikira imishinga igamije guhanga udushya, kikazaba kibarizwa muri Kigali International Finance Center (KIFC).

Ubwo hafungurwaga ikigo cya timbuktoo, Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Nana Akufo-Addo, Perezida wa Ghana, Achim Steiner, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere ndetse na Madamu Ahunna Eziakonwa, umuyobozi wa UNDP ishami rya Afurika.

Perezida Nana Akufo-Addo yagaragaje ko hari imbaraga umugabane wa Afurika wifitemo, ndetse ko ari ngombwa gukora ibishoboka byose ngo ubashe kugera ku ntego z’iterambere no kurinda ahazaza h’ubukungu bw’ibihugu bigize uyu mugabane.

Achim Steiner yashimye Perezida Kagame n’u Rwanda muri rusange, nk’igihugu gifatirwaho urugero na benshi.

Uyu muyobozi uheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, yavuze ko ubwo yasozaga urugendo rwe i Kigali, bitewe n’ibyo yiboneye ndetse n’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasigaranye ikizere cy’ahazaza h’umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka