Afurika ifite ubushobozi bwo guhangana ku ruhando rw’Isi - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yashimangiye akamaro ko kwigira, avuga ko Afurika ifite ubushobozi bwo guhangana ku ruhando rw’Isi, kandi ikagera ku ntego yo kwihangira udushya.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bagera ku 2500, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, bitabiriye Inama ya kabiri yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, izwi nka Inclusive Fintech Forum (IFF).
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba umugabane wa Afurika wafata mu nshingano iterambere ryawo, ari ikintu kidasaba ko abandi baza kubikora.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari byikubye hafi inshuro eshatu.
Ati "Ibi bigo byahinduye urwego rw’imari by’umwihariko binyuze mu kohererezanya amafaranga kuri telefoni.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bigo byaba ibito cyangwa ibinini, bikomeje kugira uruhare rukomeye cyane mu kuvugurura urwego rwa serivisi z’imari.
Yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye, abantu bagakora nk’itsinda mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza.
Ohereza igitekerezo
|
Twebwe abanyarwanda tuzahangana nabatifuzako twasigasira uburenganzira bwacu.our president Paul kagame we love you and we are together 💪