Afurika ifite byose yifuza kugira ngo igere aho twifuza no kuba abo dushaka kuba bo - Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2024, yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo ibashe kugera aho abayituye bifuza ndetse kandi ko kutabigeraho bakwiye kwigaya.

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza
Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza

Iyi nama ya Youth Conekt iri kuba ku nshuro ya Karindwi (7), yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abanyeshuri muri za kaminuza n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko.

Ubwo yaganirizaga urwo rubyiruko, Perezida Kagame yarusangije ubuzima bw’ubuhunzi yanyuzemo akiri muto mu gihugu cy’abaturanyi, avuga ko kuba mu nkambi byatumye amenya ko ibibazo byose banyuragamo byaterwaga n’ubuyobozi bubi, ibibazo byo kuva mu Bukoloni no kujya mu Bwigenge n’ibindi byabasigiye amasomo.

Perezida Kagame yagize ati: “Ibintu byose byari uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi”.

Perezida Kagame yaganirije urubyiruko ku buzima bwe akiri muto
Perezida Kagame yaganirije urubyiruko ku buzima bwe akiri muto

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byatangiye ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko, ubwo umuryango we wajyaga kuba mu buhungiro.

Perezida Kagame yagize ati: “Umuryango wari umeze neza muri icyo gihe ariko twahindutse impunzi mu gihugu cy’abaturanyi, icyo gihe nari mfite imyaka ine. Rero nakuze nk’impunzi nka benshi mu Banyarwanda”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukurira mu buhungiro n’ibibazo byagendaga bijyana na byo byatumye we n’abandi Banyarwanda bari bahuje ibibazo babasha kwiga amasomo menshi y’ubuzima.

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko gukurira mu buhungiro byamwigishije amasomo menshi
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gukurira mu buhungiro byamwigishije amasomo menshi

Ati: “Twakuze tunyura mu bintu byatwigishije amasomo menshi uretse kujya ku mashuri aha na hariya, ahubwo twize ibindi bintu tudashobora kwigira ku ishuri. Ibintu wigishwa n’ubuzima”.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko byumwihariko urw’itabiriye inama ya Youth Connekt Africa 2024, ku nshuro ya 7, ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.

Ati: “Hanyuma ukishyira muri uwo mwanya, biramutse bimbayeho, ni iki nakora mu kubirinda? Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu kubyigobotora?”.

Yagaragarije abitariye iyi nama ko kuba Afurika itagera aho yifuza kuba iri abayituye bakwiye kwigaya
Yagaragarije abitariye iyi nama ko kuba Afurika itagera aho yifuza kuba iri abayituye bakwiye kwigaya

Perezida Kagame avuga ko Afurika ifite byose bikenewe kugira ngo ibe aho ishaka kuba ndetse buri wese abe uwo ashaka kuba we, bityo ko ikwiye kwigaya ku kuba bitegerwaho mu rwego rwo guhagarika gutunga agatoki abandi.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Politike ikwiye gushyiraho imirongo ngenderwaho ihuriza hamwe abantu kugira ngo batere imbere hagendewe ku mwimerere n’ubushobozi bw’umugabane w’Afurika hagamijwe ku kugera kubyo wifuza.

Ati: “Afurika ifite byose yifuza kugira ngo igere aho twifuza no kuba abo dushaka kuba bo. Niyo mpamvu dukwiye kwigaya ku kutabigeraho”.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho, mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika.

Iyi nama ya Youth Connekt iri kuba ku nshuro ya 7
Iyi nama ya Youth Connekt iri kuba ku nshuro ya 7

Ni ikiganiro Perezida Kagame yahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u ndetse na Michelle Umurungi wayoboraga iki kiganiro.

Michelle Umurungi yabajije kandi Perezida Kagame, imbogamizi yabonaga Umugabane wa Afurika wari ufite ubwo yari akiri muto. Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko yahuraga n’ibibazo ariko byamutwaye igihe kubyiyumvisha, kuko yabonaga bitagakwiye kuba biba ku bantu na we arimo.

Ati: “Uko nagendaga nkura, naje no kuvumbura ko ari ibintu bishobora kugira icyo bikorwaho kandi ko nta bandi bo kubikora uretse twebwe ubwacu”.

Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane
Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, yagaragaje urugendo rwe akiri muto, aho yavuze ko yatangiye kwihangira imirimo afite imyaka 20 ariko bigoye, gusa igishimishije muri iki gihe aruko abana bagira amahirwe yo kujya mu ishuri, bakiga uko bazateza imbere igihugu cyabo mu bihe bizaza.

Ati: “Ntangira ubucuruzi, nakoraga amatafari, ibyo byarakomeje ariko nabaga mu bintu byinshi nko gucuruza amatungo. Ubwo ni ubuzima umuntu yabayemo ariko uko igihe kigenda, ndashaka kubwira urubyiruko rwacu ko kwihangana bitanga umusaruro”.

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, yavuze ko kubera kwihangana, yageze ubwo aba umwe mu bacuruzi bakomeye muri Lesotho, kugeza igihe yajyaga muri politiki none kuri ubu akaba ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n'uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung'u
Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u

Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u, yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira amakuru y’ibiri kubera mu bihugu byabo no ku Isi, kuko ari byo bizabafasha kumenya ibyo bashobora gukora ngo bagere ku iterambere.

Yavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry’urubyiruko na Leta muri rusange bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo rubona imirimo kuko ari byo bizafasha mu iterambere ry’ubukungu.

Ati: “Niba tudafite ibisubizo by’uko urubyiruko rwacu rwakwishyurwa, none ni gute twakwitega ko ubukungu bwacu bukura?”.

Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimye u Rwanda rwatangije gahunda ya Youth Connekt 2024, ashimangira ko ari urubuga rwiza rwo kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu guhuriza hamwe urubyiruko.

Ati “Imibare ivuga ko 60% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 kandi 60% by’Abanyafurika bari munsi y’imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’u Rwanda na Afurika”.

Mu gusoza ibi biganiro ku munsi wayo wa mbere, Perezida Kagame yasabanye n’urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt 2024, bafata ‘Selfie’, n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane.

Bafashe na Selfie
Bafashe na Selfie

Mu nama esheshatu (6) za Youth Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya. Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk’uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 bikaba biteganyijwe ko izarangira ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ikaba yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika.

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza
Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose byawufasha kugera aho abawutuye bifuza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka