Afunzwe akekwaho kwica nyirakuru azira uburozi

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko witwa Ntawumaribyisi Jean Claude uzwi ku izina rya Mafene ukomoka mu Mudugudu wa Murara, mu Kagari ka Shyombwe mu Murenge wa Rushashi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke akekwaho kwica nyirakuru amuziza uburozi.

Uwo mugabo w’umwana umwe avuga ko yishe nyirakuru, Nyirampungano Verene, tariki 26/02/2012 saa munani z’amanywa akoresheje umuhoro, amuziza ko yamuroze kwangara. Nyuma yo kumwica, yahise acikira i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho Polisi yaje kumuta muri yombi.

Ntawumaribyisi atangaza ko nyirakuru yamuroze afite nk’imyaka umunani y’amavuko amuziza ko yishe inkoko ye. Ngo nyirakuru yamutegetse kunywa amaraso yayo ngo niba ari we wayishe azapfa yangara. Nyuma y’aho, ngo nta mahoro yagize, yahoraga mu ngendo zidashira.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Evariste Gatera, yagiranye inama n’abaturage bo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke. Yabasabye kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gutabarana no gutanga amakuru ku gihe.

Yashimiye abaturage bumvishe impanuro bagejejweho, bityo batanga amakuru y’aho bakeka ko Ntawumaribyisi yihishe, bituma atabwa muri yombi.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ukurikije ingingo ya 311 n’iya 313 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka