Afrika Risk ije gukemura ibibazo bijyanye n’ubwishingizi ku batuye mu Rwanda

Isosiyete ya Afrika Risk irakangurira Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda kuyigana kuko ari umuhuza w’abaturage n’amasosiyete y’ubwishingiz,i kugirango bakemurirwe ibibazo kandi nta kindi kiguzi batanze.

Afrika Risk ifasha buri wese ushaka kugirana amasezerano n’ikigo cy’ubwishingizi icyari aricyo cyose akoze neza kandi ikamufasha no gukurikirana ibye mu gihe yahuye n’ibyago nta kindi yongeye gusabwa, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru, Alphonse Kayiranga Mukama.

Alphonse Kayiranga Mukama muyobozi mukuru wa Afrika Risk.
Alphonse Kayiranga Mukama muyobozi mukuru wa Afrika Risk.

Agira ati: “Abantu nibatugane maze tubakemurire bimwe mubibazo bakunda guhura nabyo mu masosiyete y’ubwinshingizi, ikindi kandi tunabagira n’inama z’uburyo bakorana, ibyo bikiyongeraho ko tunabakurikiranira ibyabo batarinze guta undi mwanya kandi tukabibakorera ku buntu.”

Mukama akomeza avuga ko bamwe mu Banyarwanda bagenda babagana, nyuma yo gusobanukirwa uburyo bakora ibyo akenshi bakabiterwa nuko babona bakemurirwa ibibazo byabo kandi aribo bifitiye inyungu.

Bamwe mubayobozi b'amasosiyete ubwishingizi bakorana na Afrika Risk.
Bamwe mubayobozi b’amasosiyete ubwishingizi bakorana na Afrika Risk.

Ku ruhande rw’amasosiyete y’ubwishingizi nabo bavuga ko bishimira imikorere ya Afrika Risk, kuko isanga ibakorera akazi kuko ituma babasha kumvikana n’abakiriya babo mu gihe babanje guhura n’abahuza babo, nk’uko bitangazwa na Mbundi Benjamin wo mu isosiyete SORAS.

Ati: “Afrika Risk itugira inama nkatwe amasosiyete y’ubwishingizi maze akatubwira nk’ibikorwa bishya twashyira mu baturage baba bakeneye ndetse bakanadufasha kugena ibiciro tugomba guha umwishingizi mu gihe cy’impanuka.”

Afrika Risk imaze imyaka irindwi ikorera mu Rwanda, nyuma y’uko yabonye icyemezo cya banki nkuru kiyemerera gukora ku mugaragaro mu 2006. Kuva icyo gihe kugeza ubu bamaze gukurikirana ibibazo by’abaturage bijyanye n’ubwishingizi bigera kuri 450, aho byishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 500.

Mu Rwanda Afrika Risk ikorana n’amasosiyete y’ubwishingizi yose akorera mu Rwanda, kuri ubu ikaba imaze kwagurira ibikorwa byayo muri Kongo, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya na Sudani.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka