“Afrika ikeneye Renaissance”- Senateri Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara atangaza ko nubwo ubukoroni bwavuyeho muri Afurika, ibitekerezo bya benshi mu baturage b’uyu mugabane bitarabaha ubwigenge busesuye, bityo hakaba hakenewe kuvuka bundi bushya kw’imyumvire yabo (renaissance).

Tito Rutaremara wari mu batanze ikiganiro kubaza biterakumenya ku mugoroba wo kuri uyu gatatu tariki 27/06/2012, yasobanuye ko ubwigenge ari akwita ku buzima bw’igihugu hashingiwe ku nkingi z’ingenzi eshatu.

Mu rwego rwa Politike, ubwigenge buvuze gushobora kwishyiriraho inzego ziyobora igihugu no kwiyobora nk’umuntu ku giti cye n’ukw’igihugu muri rusange, kwigenera gahunda zigamije iterambere, kandi hakabaho gukurikirana ko zishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku cyerekezo abantu baba barihaye.

Hari kandi gushobora kwirindira umutekano n’ubusugire bw’igihugu, hamwe n’imibanire myiza hagati y’abanyagihugu ubwabo ndetse n’amahanga.

Mu rwego rw’ubukungu, ubwigenge buvuze kudakesha amaramuko undi muntu ahubwo hakabaho kwikorera no kubyaza umusaruro ubwenge umuntu yifitemo, hakoreshejwe umutungo kamere igihugu gifite cyangwa gikura ahandi.

Umuco, imigenzo, uburezi n’imitekerereze nabyo ari umwimerere wa buri gihugu, ku buryo kutabigira byaba ari ukubura ubwigenge; nk’uko Senateri Rutaremara yakomeje abisobanura.

Senateri Rutaremara yemeza ko igihe cyose igihugu kigitererezwa n’abantu nka batatu, cyangwa n’abandi bake cyane bigaragara ko ari bo benegihugu bonyine bize, nta bwigenge igihugu kiba gifite.

Senateri Tito Rutaremara asobanura ko impamvu hakenewe “renaissance” kuri Afrika, ari uko hari benshi bagitekereza ko abazungu bagomba kubaha ibibabeshaho, ndetse bakanemera ko babategeka.

Yagize ati “Ni ikibazo kumva hari Umunyarwanda ukivuga ngo icyangira umuzungu. Kandi iki ni ikibazo rusange ku Banyafurika twese”.

Ese u Rwanda rurigenga?

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka, yafashe umwanya munini asubiza iki kibazo yari abajijwe kandi avuga ko atagishubije cyose.

Prof. Shyaka yasobanuye ibyo u Rwanda rwagezeho cyane cyane nyuma yo kwibohora mu 1994, ahereye ku bumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bigejejeho, na demokarasi ishingiye ku itandukaniro n’ubwinshi bw’ibitekerezo n’amashyaka, ariko bitagamije kumena amaraso.

Mu bikorwa bifatika bigaragaza ko u Rwanda rufite ubwigenge harimo imiturire myiza n’ubuhinzi bugenda butera imbere, ibikorwaremezo byegereye abaturage bose kandi biyubakiye, birimo inyubako inzego z’ubuyobozi zikoreramo, imihanda, amavuriro, amashuri, amasoko n’ibindi.

Umuyobozi wa RGB avuga ko igipimo cy’inkunga u Rwanda ruhabwa n’amahanga cyavuye kuri 70% mu 1994, ubu kikaba kigeze kuri 48%.

U Rwanda kandi rufite inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zizewe n’abaturage, gukorera mu mucyo no kwanga ruswa; ndetse rukaba n’igihugu kigendera ku mategeko kandi giha agaciro abaturage bacyo; nk’uko Prof. Shyaka yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka