AERG yizihije isabukuru y’imyaka 26, basangira n’Intwaza za Bugesera

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira n’ababyeyi b’intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera.

Basangiye n'Intwaza mu kwizihiza isabukuru ya 26 ya AERG
Basangiye n’Intwaza mu kwizihiza isabukuru ya 26 ya AERG

Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko bifuje kuza gusangira n’abo babyeyi kandi babazaniye n’impano, kuko n’ubundi abana baje gusura ababyeyi bataza imbokoboko.

Yagize ati " bamwe muri twe hari igihe bavugaga bati iyo ngira mama mba muguriye igitenge kuko hari aho ngeze, ndetse n’ababyeyi batasigaranye abana nabo bati ndashaje ariko iyo ngira umwana ubu aba anguriye agatenge. Iyo ni yo mpamvu yatumye duhitamo kubazanira ibitenge kuko ari ababyeyi bacu".

Dr Ntaganira Vincent, umwe muri 12 bashinze umuryango AERG, yashimiye icyo gikorwa abanyeshuri bakoze cyo kuza gusura abo babyeyi.

Yagize ati "Icya mbere nshimira barumuna bacu ni ukuba bateguye iki gikorwa, nta gishimisha nko kubona ugukorera mu ngata, kandi nabashimiye kuba baje hano uyu munsi gusura ababyeyi bacu. Iyi ni isabukuru idasanzwe. Babyeyi mwatwakiriye neza, twishimye".

Abayobozi ba Ibuka, GAERG na AERG bishimiye gusangira n'Intwaza mu Mpinganzima ya Bugesera
Abayobozi ba Ibuka, GAERG na AERG bishimiye gusangira n’Intwaza mu Mpinganzima ya Bugesera

Umwe mu babyeyi b’intwaza, Kansayisa Theophila, wafashe ijambo ashimira abanyeshuri bo muri AERG, yagize ati "Nabuze icyo mvuga kuko iyo ngiye kuvuga ndarira bitari agahinda, ahubwo ari ibyishimo. Twishimiye cyane".

Nkuranga Jean Pierre, Umuhuzabikorwa wa GAERG, yavuze ko ashimira abanyeshuri bo muri AERG, bateguye icyo gikorwa.

Yagize ati "Turashimira barumuna bacu, muraduha icyizere, ’Never again’. Mu bihe bikomeye aba babyeyi bagize ibibazo, biciwe abana, ariko bakakira imfubyi, ntibasubije inyuma abana bazaga babagana. Ni umwanya rero wo kubereka wa mutima wanyu, za mbaraga zanyu..."

Bati nta mwana ujya gusura umubyeyi ngo agende imbokoboko
Bati nta mwana ujya gusura umubyeyi ngo agende imbokoboko

Umunyamabanga mukuru wa AVEGA, Beatrice Niweburiza, na we wari muri ibyo birori, yashimiye AERG kuba baje gusangira n’Intwaza.

Yagize ati "Ubwuzu, ibyishimo dutewe n’abana bacu badutaramiye ni byinshi. Turabashimira bitari uko mutaramanye natwe gusa, ariko turabashimira kuko muri ishema ryacu, muri beza, muri intwari, muri imbaraga zacu n’iz’Igihugu cyacu".

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide, yashimye igikorwa abana bo muri AERG bakoze ariko abasaba ko bafatanyije na bakuru babo, bashyiraho gahunda bagasura n’izindi ngo z’Impinganzima bidasabye gusa ko babikora habaye isabukuru.

Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide
Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide

Yagize ati "Hari intwaza zakiriye abana n’ubwo nta bushobozi bwari buhari, nabyita ubudaheranwa. Mu buzima haba ndinda ebyiri; hari ndinda mubyeyi na ndinda mwana wanjye, aba babyeyi ni ho bageze. Babyeyi nishimiye kuza hano, kandi nzanagaruka tuganire. Ndashimira abatekereje ijambo ryiza Intwaza, gutwaza, ryakuyeho rya zina ribi ’incike’. Ndashimira Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ingufu yashyize muri gahunda yo gushyiraho ingo z’Impinganzima".

Mudahemuka Audace yabwiye ababyeyi b'Intwaza ko Abanyamuryango ba AERG bari mu mwanya w'abana babo n'abuzukuru
Mudahemuka Audace yabwiye ababyeyi b’Intwaza ko Abanyamuryango ba AERG bari mu mwanya w’abana babo n’abuzukuru
Umubyeyi Kansayisa Theophila yashimiye cyane abana bo muri AERG babasuye
Umubyeyi Kansayisa Theophila yashimiye cyane abana bo muri AERG babasuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka